spot_img

Amerika igihugu benshi bita paradizo ariko kirangwamo ubwicanyi bwo hejuru cyane. Umubare ku wundi reba uko abantu barasirwa ku mihanda.

- Advertisement -

Ukurikije ukuntu leta zunze ubumwe iba yigisha ibindi bihugu za demokarasi ndetse n’imiyoborere myiza, ushobora kugira ngo ni igihugu gitemba amata n’ubucyi. Nyamara ukwiye kumenya ko muri America buri wese aba abara ubukeye agihumeka bitewe n’ubwicanyi bw’indengakamere buhaba.

Muri leta zunze ubumwe za Amerika ukwiye kubanza kumenya ko buri wese yemerewe gutunga imbunda, ikindi ugomba kumenya nuko ugize ibyago ukaraswa n’umuntu ufite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe kabone niyo bwaba bworoheje ubu umeze nkuriwe n’imbwa yo ku muhanda kuko ntacyo ubaza.

- Advertisement -

Icyakora bagira amahirwe akomeye bakagira itangazamakuru rizi guhisha ibibi kuko twebwe inaha muri Afurika baba batwereka ibyiza bya Amerika gusa ndetse byinshi bibi cyane bakabihisha bityo tukicara tuzi ngo Amerika ni paradizo. Tugiye kukwereka umwaka kuwundi kuva mu myaka 10 urebe abantu bishwe barashwe muri Amerika urakuka umutima.

Muri 2012 ku manywa y’ihangu umusore byavuzwe ko arwaye mu mutwe yibasiye ishuri rya Sandy Hook afite imbunda abasirikare bajyana ku rugamba, icyo gihe yarashe mu banyeshuri yicamo abagera kuri 20 ndetse n’abakozi b’ikigo batandatu, bivuze ko abantu 26 bose bahise bapfa. Aho nahantu hamwe muri uwo mwaka, icyo gihe ariko habaye ubundi bwicanyi bugera kuri 15 muri uwo mwaka bwasize abantu 88 bishwe muri Amerika.

- Advertisement -

Muri 2019, abantu 475 biciwe ku mihanda ya America, ni mugihe muri 2018, abagera 387 aribo bari bishwe, Muri 2022 muri Amerika hapfuye abantu 637 barashwe, abagera kuri 2500 bakomerekeye muri uko kurasa. Muri 2021 abantu 645 bishwe barashwe mu gihe abarenga 2800 bakomerekeye muri uko kurasa. Muri uyu mwaka wa 2023 byibuze kugeza mu kwezi gushize kwa gatandatu abantu 416 bamaze kubura ubuzima barashwe mu gihe abarenga 1300 bakomeretse.

Muri leta zunze ubumwe za Amerika byibuze abantu babarirwa muri za Magana buri mwaka bahitanwa n’amasasu ndetse benshi muri bo ntibajya babona ubutabera kuko benshi mu babarasa nabo bahita bicwa, abandi ugasanga bivuzwe ko batari buzuye mu mutwe. Muriyo myaka yose usanga rubanda basaba ko abantu bakwamburwa imbunda ariko burigihe iyo uwo mushinga ugeze mu nteko ishinga amategeko uburizwamo, kenshi bikavugwa ko inganda zikora imbunda ziba zatanze ruswa nyinshi cyane mu badepite ndetse nabandi bafite mu nshingano gushyiraho amategeko akumira imbunda.

Nubwo Amerika igize gatanu ku ijana 5% by’abaturage batuye isi, ariko nanone ukwiye kumenya ko igize 31 ku ijana (31%) by’abantu bapfa barashwe ku isi hose.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles