Uru rusengero rw’abaramya shitani ku mugaragaro ruri gutegura igiterane byitezwe ko kizahuriza hamwe abantu benshi cyane kuruta ikindi gihe mu mateka y’isi. iki giterane kizahuza abantu bose bashyira mu bikorwa amahame ya satani ariko ikifuzo cyabo cyo gukora igiterane bwa mbere kikaba cyaramaganywe n’umuyobozi w’umujyi wa Boston bateguraga kugikoreramo.
Gusa kuri ubu ntibacitse intege ndetse ubu bari gutegura iki giterane ngo kizabe mu kwezi kwa kane uyu mwaka ndetse nubundi kikazabera mu mujyi wa Boston muri America, gusa ntawuramenya amaherezo uko bizagenda kuko nanubu ntibarahabwa uruhushya rwo gukora iki giterane kidasanzwe mu mateka y’isi. bitewe nuko abayobozi biri dini bavuga ko bashaka ko buri muyoboke wabo agumana umutuzo uzitabira iki giterane wese agomba kuzaza yipfutse mu maso (masked), gusa hari ubwoko bwa za mask butazemerwa harimo nka za bandana cyangwa imyenda ahubwo hari izizakoreshwa zihariye.
Iki giterane kigamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 uru rusengero rumaze rushinzwe, ndetse bikaba biteganyijwe ko abayoboke bose bazagira ijoro ry’umusangiro w’abarozi” bizwi nka “Hexennacht” (witches night) mu mujyi wa Boston. Ubusanzwe iki nigikorwa cyari gisanzwe kizwiho gukorwa n’abiyita abapagani ariko by’umwihariko muri uyu mwaka bazongeramo ibikorwa bimwe na bimwe bya shitani.
Uru rusengero rwa shitani rufite ikicaro mu gace kitwa Salem muri leta ya Massachusetts, benshi baba baziko ari ibihuha nyamara siko biri hubwo rubaho ndetse rurakora umunsi kuwundi ndetse rukaba runafite abayoboke benshi cyane kurusha uko buri wese yabikeka. Iki giterane nikiramuka kibaye nkuko babitekereza, izaba ari inzira nziza yo gukora ibikorwa bikurura abayoboke bashya baturutse impande zose, ariko cyane cyane muri leta zunze ubumwe za America.