spot_img

Inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye Marseille, ihagarika indege n’ingendo

- Advertisement -

Inkongi y’umuriro ikaze yibasiye agace ka Les Pennes-Mirabeau hafi y’umujyi wa Marseille mu Bufaransa, bituma ikibuga cy’indege cya Marseille Provence Airport gifunga imirimo yose, indege zihagarikwa, ndetse n’ingendo za gari ya moshi zishyirwa ku ruhande. Iyi nkongi yatangiye ku wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2025, ikwira vuba cyane bitewe n’umuyaga ukaze uzwi nka Mistral, watumye umuriro usatira ibice bituwe n’abantu.

 

- Advertisement -

Abashinzwe kuzimya inkongi bari gukoresha imodoka zisaga 60, helikoputeri ndetse n’abantu barenga 160 mu kuyirwanya. Nubwo hari amazu yakongotse, kugeza ubu nta bantu baratangazwa ko bapfuye cyangwa bakomerekeye muri iyi nkongi. Abaturage batuye mu duce twegereye inkongi basabwe kuguma mu ngo, gufunga amadirishya no kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa.

- Advertisement -

 

Umwotsi mwinshi wibasiye igice cy’umujyi wa Marseille, ushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, cyane cyane abakeneye kwitabwaho byihariye kubera uburwayi bwo guhumeka. Leta y’Ubufaransa iri gukorana n’inzego z’ubutabazi kugira ngo babungabunge ubuzima bw’abaturage no gukumira ikwirakwira ry’iyo nkongi, cyane ko hitezwe ubushyuhe bukabije mu minsi iri imbere. Iyi nkongi ibaye imwe mu zikomeye zagaragaye mu Bufaransa muri uyu mwaka.

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles