Uyu Ali Bongo Ondimba uherutse guhirikwa ku butegetsi ibye bigenda bizamo udushya umunsi kuwundi. Kuri ubu noneho biravugwa ko hagaragaye amakuru yerekana ko uyu mugabo ashobora kuba ari umunya Nigeria wavukiye mu gace ka Igbo. Bivugwa ko uyu yaje gufatwa nuwari perezida wa Gabon Omar Bongo akamukura muri Nigeria akamujyana muri Gabon ndetse akamurera nk’umwana we.
Amakuru y’impamo ashobora kuzamenyekana vuba kuko umwe mu bagize umuryango wa Omar Bongo ubu bivugwa ko ari gukora ibishoboka byose ngo agaragaze ibyangombwa byose byerekana imivukire n’imikurire ya Ali Bongo, nyuma yaho uyu mugabo ashinjwe kubeshya ubwenegihugu bwe nyakuri, akavuga ko ari umunya Gabon kandi atari we.

Itegeko nshinga rya Gabon ririho ubu, rivuga ko kugira ngo umuntu ayobore iki gihugu agomba kuba ari umunyagihugu wahavukiye, gusa mu gitabo cy’umunyamakuru Pierre Pean avuga ko uyu Ali Bongo ari umunya Nigeria waje gufatwa mu ntambara yabaye muricyo gihugu ya Biafra ahagana mu 1960. Ali Bongo niwe muntu wenyine wo kwa Bongo utarigeze yerekana impapuro ze z’amavuko kuko abandi bazerekanye, ariko we akavuka ko yavukiye muri Brazaville yahoze ari igice cyitwaga French Equatorial Africa, ariko nyuma ikaza kuvamo ibihugu bya Congo, Chad, Central Africa na Gabon.
Urukiko vubaha ruzagaragaza ukuri ku mavuko ya Ali Bongo gusa ikizwi neza nuko ari umwana Omar Bongo yatoraguye akamurera nkuwe kugeza amushyize no ku butegetsi.