Mu nama yabaye ku ya 25 Kanama 2025 i Kyiv, Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko Ukraine yifuza ko abafatanyabikorwa batanga byibura miliyari imwe y’idorali buri kwezi kugira ngo bagure intwaro zakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zigamije kubafasha kwihagararaho no kurwanya Uburusiya. Yabivuze ari kumwe n’Umuyobozi w’Intebe wa Noruveje Jonas Gahr Støre.
Yagize ati “Intego yacu ni ukongerera ubushobozi bwa porogaramu yacu ya PURL (Prioritized Ukraine Requirements List) ku buryo buri kwezi haboneka nibura miliyari 1 y’amadolari,”
Uyu mushinga wa PURL wateguwe kugira ngo uhe Ukraine uburyo bwo kubona intwaro z’ibanze zikenewe vuba. Nkuko bigenda, ibihugu byo mu mashyirahamwe nka NATO bigura izi ntwaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hanyuma zigashyikirizwa Ukraine mu buryo bwihuse, hagamijwe kunoza uburyo bwo gutanga ubutabazi no kwihutisha ibikorwa byo kwirinda no kurwanya ibitero by’Uburusiya.
Yongera ati, u Buhinde, kimwe na Noruveje, bushobora kugira uruhare mu gutanga ibikoresho by’ubwirinzi no mu kugena umutekano mu kirere n’inyanja, kimwe n’uko Ukraine ikomeza guteza imbere ubushobozi bwayo bwo gukora indege zidafite abapilote (drones).

Amasezerano ya PURL (Prioritized Ukraine Requirements List) ni uburyo bushya bugamije gufasha Ukraine kubona intwaro byihuse kandi mu buryo burambye. Uyu mushinga utuma ibihugu bifatanyabikorwa byishyura Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hanyuma intwaro zigatangwa vuba kugira ngo zifashe Ukraine mu rugamba rwo kwirwanaho. Ibi Ukraine ibifata nk’ikintu kingenzi kuko bigabanya gutinda mu buryo bwo kubona ibikoresho by’ingenzi nk’imbunda, misile, n’ubwirinzi bw’ikirere.
Ubufatanye n’ibihugu by’i Burayi bugaragaza ko bidashaka gukomeza gufasha Ukraine mu magambo gusa, ahubwo binashyira imbere ibikorwa bifatika byo gutanga inkunga y’ibikoresho no gushakira amahoro arambye mu karere.