spot_img

Nigute wahagarika kurota inzozi mbi? Dore inama z’ingenzi zagufasha

- Advertisement -

Kurota inzozi mbi ni ikibazo abantu benshi bahura na cyo, cyane cyane iyo bahangayitse, bafite umunaniro ukabije cyangwa bari mu bihe bigoye by’ubuzima. Izo nzozi zishobora gutuma umuntu ahora atekereza ibibi, agatinya kuryama, cyangwa akagira ikibazo cy’ubwoba no kubura ibitotsi. Ariko, hari uburyo bworoshye kandi bw’umwimerere wakoresha kugira ngo ugabanye cyangwa uhagarike inzozi mbi.

1. Irinde kureba ibintu biteye ubwoba mbere yo kuryama

- Advertisement -

Filime z’ubugizi bwa nabi, inkuru zitera ubwoba, cyangwa indirimbo n’amashusho y’ubugome bishobora kwinjira mu bitekerezo byawe bigatuma ubirota. Irinde ibintu byose bituma ubwonko bwawe buhangayika mbere yo kuryama.

 

- Advertisement -

2. Jya uryama uri mu mutuzo (relaxation)

Igihe cyo kuryama kigomba kuba igihe cyo gutuza. Gerageza gukora ibintu bigusubiza amahoro nko gusenga, gusoma Bibiliya cyangwa igitabo cyiza, kumva umuziki woroshye, cyangwa gukora imyitozo y’ihumure (respiration profonde).

 

3. Irinde kurya cyane nijoro

Kurya byinshi n’ijoro cyangwa kurya ibiryo bikomeye bituma igogora ritagenda neza, bigatera umubiri ukoresha imbaraga nyinshi mu igogora aho kwiyuburura. Ibi bishobora gutuma ubwonko bukora cyane bikavamo inzozi mbi.

 

4. Sukura ibitotsi byawe (sleep hygiene)

Ibitotsi bifite isuku (sleep hygiene) bisobanura kuba ufite igihe runaka cyo kuryama, kurara ahantu hatuje kandi hafite umwuka mwiza, no kwirinda gukoresha telefone, mudasobwa cyangwa televiziyo uri mu buriri.

 

5. Irinde ibiyobyabwenge n’inzoga

Ibinyobwa bisindisha n’ibindi biyobyabwenge bihungabanya imikorere y’ubwonko. N’ubwo bamwe babyitwaza ngo bibafasha kuryama, si byo kuko byongera amahirwe yo kurota inzozi ziteye ubwoba.

 

6. Gusenga cyangwa kuvuga amasengesho y’ijoro

Abantu benshi bavuga ko gusenga mbere yo kuryama bibaha amahoro yo mu mutima no mu bitekerezo. Ibi bishyira umutima wawe ku Mana, bigatuma ugarura ituze n’icyizere cyo kurara neza.

 

7. Vuga cyangwa wandike izo nzozi

Iyo uzindutse warose inzozi mbi, ni byiza kuzivuga cyangwa kuziganiriza undi muntu. Ibi bigabanya igitutu no guhangayika bijyana na zo. Ushobora no kuzandika mu gitabo cy’inzozi (dream journey)

Niba inzozi mbi ziba kenshi, zikagutera guhinda ibyuya, gutaka nijoro, gukanguka inshuro nyinshi cyangwa gutinya kuryama, ushobora kuba urwaye indwara yitwa nightmare disorder. Icyo gihe jya kwa muganga cyangwa uganire n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe.

Inzozi mbi si ibintu bigomba kukubuza amahoro burundu. Umubiri n’ubwonko byawe bishobora gusubira ku murongo binyuze mu gutuza, guhindura imico yawe y’ijoro no kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

Rya neza, tura neza, jya kuryama amahoro…, Kandi wibuke ko buri joro rishya ari amahirwe yo gusinzira neza no gutangira umunsi mushya utuje.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles