Polisi yo mu mujyi wa Kobe, mu Buyapani, yafashe umugabo w’imyaka 60 witwa Takehisa Miyawaki, ukurikiranyweho icyaha cyo guhisha umurambo wa nyina mu nzu mu gihe cy’imyaka 10 yose. Uyu mugabo yemeye ko nyina yapfuye mu myaka icumi ishize, ariko ntiyabimenyesha inzego zibishinzwe, avuga ko afite indwara yo gutinya abantu (social phobia).
Inkuru yatangiye kwamamara nyuma y’uko umukozi w’inzego z’ubutegetsi abonye uyu Mugabo agenda akaguru gacumbagira mu muhanda, akamubaza amakuru ye n’ayo ku muryango we. Uyu mugabo yanze kugira icyo avuga kuri nyina, bitera amakenga. Polisi yaje kujya gusaka aho nyina yari atuye, basanga inzu yuzuyemo imyanda, hanyuma baje gusanga umurambo w’umugore w’imyaka 95 wapfiriye mu bwiherero, warahindutse amagufwa.
Uyu mugabo yemeye ko nyina yapfuye ari kumwe na we, ariko ntiyabimenyesha kubera ubwoba bwo guhura n’abashinzwe umutekano. Ati: “Nari nsanzwe nzi ko yapfuye, ariko sinigeze mpamagara polisi kuko mfite ubwoba bwo kuvugana n’abantu.”
Ibyavuye mu isuzuma rya DNA byemeje ko umurambo ari uwa nyina w’uyu mugabi kandi ko yapfuye hashize igihe kinini kurenza umwaka, nubwo imibare y’uyu mugabo avuga imyaka 10. Nta bimenyetso bigaragaza ko nyina yishwe ku bushake, ariko iperereza riracyakomeje.