Hashize iminsi micye abafana ba kiyovu bagaragaje ko bafitiye inyota y’igikombe cya shampiyona, ibi byagaragaye nyuma yaho hasohotse amafoto y’abafana ba kiyovu bafite ibirango binyuranye byerekana ko bamaze kwegukana igikombe cya shampiyona 2023 nubwo hari hakibura imikino ibiri ngo shampiyona irangire.
Ibintu rero ntabwo byaje kugenda neza kuriki cyumweru ubwo Kiyovu sports yari yasohotse ikerekeza I nyagatare gukina umukino w’umunsi wa 29 arinawo ubanziriza uwa nyuma, ni mu mukino wagombaga guhuza Kiyovu ndetse na Sunrise ibarizwa inyagatare, aho abafana ba Kiyovu bari babukereye ndetse Nyagatare yari yabaye nkaho ari Nyamirambo bitewe n’amabara y’icyatsi n’umweru asanzwe aranga abayovu.


Umukino rero waje gutangira ariko ibyawuvuyemo byatunguye benshi ndetse bituma Kiyovu irushaho kugenda ijya kure y’igikombe nubwo benshi muribo bari bamaze kucyizera. Uyu mukino waje kurangira Sunrise itsinze igitego 1-0 kitishyurwa cyatsinzwe na rutahizamu Yafesi Mubilu, aho Kiyovu yaje no guhusha penaliti yagombaga kubagarura ku mwanya wa mbere ariko byose bikaza kurangira abayovu batashye mu marira.
Kurundi ruhande APR yo yatsindaga Rwamagana ibitego 3-1 bituma ihita isubirana umwanya wa mbere n’amanota 60 inganya na Kiyovu Sports ariko APR ikaba irusha Kiyovu umubare w’ibitego bazigamye. Bitumye kandi shampiyona ikomeza gushyuha kurushaho kuko bizageza ku munsi wa nyuma hataramenyekana ikipe izegukana igikombe cya shampiyona kuko izatsinda ariyo izacyegukana, ariko kandi niyo zanganya zose APR yakijyana kubera umubare w’ibitego.
Niki wavuga kuri Kiyovu Sports ?


