spot_img

Uyu mugabo yagurishije ikibuga cy’indege abakiguze baza gusanga kitarigeze kinabaho. Reba umupangu wose uko wagenze…

- Advertisement -

Ubundi mu mateka y’isi twagiye twumva ubutekamutwe bukaze ndetse bwagiye bugenderamo amafaranga menshi ariko nako kurundi ruhande abandi bahomba akayabo. Icyakora mu mitwe yose twumvise mu mateka nta numwe wari ukaze nko kugurisha ikibuga cy’indege ku bazungu bakagera aho bishyura akayabo bataragera aho icyo kibuga kiri. Ubu uri kwibaza uti ese bishoboka bite?

Byose byatangiriye ku mugabo udasanzwe witwa Emmanuel Nwude Odinigwe, aya ni amazina ye bwite ariko yamenyekanye ku mazina ya Owelle of Abagana, uyu bivugwa ariwe mutekamitwe wa mbere isi yagize kugeza nubu ku buryo abahanga bemeza ko ntanumwe uzigera umukurikira. Ubu butekamutwe buri ku mwanya wa gatatu ku isi ku bujura bwagutse kurusha ubundi. Uretse kuba ari ibandi ruharwa Nwude anafatwa nka kimwe mu bisambo bifite umutwe utekereza neza cyane ku isi.

- Advertisement -

Ubujura bwa Nwude yabupanze neza kuburyo birangiye byose yasaruyemo miliyoni 242 z’amadolari, uyu yapangiye umutwe ukaze Nelson Sakaguchi wari umuyobozi mukuru wa banki yitwa Banco Noroeste yo muri Brazil, uyu mujura byose bitangira yakoze ibishoboka yishyira ku rutonde rw’abantu bavuga rikijyana muri Nigeria. Iyi yigize nkaho ari guverineri wa banki nkuru ya Nigeria maze ibyo yakoze byose abikora mu izina rya Paul Ogwuma wayiyoboraga. Ariko uretse kwiyitirira uwo muyobozi yari anakeneye n’ibindi bintu binyuranye biri butume yizerwa kugeza umupangu we uciyemo uko abishaka.

Uyu rero yahise aha akazi abandi bantu batanu bose b’abanya Nigeria barimo umugabo n’umugore we bari basanzwe ari abajura babyiyemeje cyane. Nwude wari wamaze kwiyitirira Paul Ogwuma nk’umwe mu bayobozi ba bank ikomeye, yegereye bwana Nelson Sakaguchi wayoboraga ya bank yo muri brazil, maze amusaba ko bank ye yashora amafaranga mu mushinga w’ikibuga cy’indege cyenda kubakwa mu mujyi wa Abuja muri Nigeria maze byazacamo akamuhemba miliyoni 10 z’idolari.

- Advertisement -

Nwude yahaye umupangu wose Sakaguchi w’ibigomba gukorwa maze basanga hakenewe imbumbe ya miliyoni 242 z’idolari kugira ngo bashore muri uwo mushinga, ako kanya ya bank yo muri Brazil Sakaguchi yayoboraga yasabwaga kwishyura miliyoni 191 z’idolari muri cash, andi akazatangwa nyuma. Ntibyatinze Sakaguchi yumvise ari umushinga uryoshye ndetse uzunguka ndetse aza kugwa mu mutego atabizi biza gutuma bank yayoboraga igwa muri kimwe mu bihombo bikaze cyane mu mateka ya za banki.

Wakwibaza uti ese byaje kuvumburwa gute?
Mu 1997 hashize imyaka 2 bibaye banki yo muri Espanye ariyo Banco Santander byabaye ngombwa ko igura imigabane yose yaya banki yo muri Brazil ya Noroeste, mu gihe bari bari mu mirimo y’ihererekanyabubasha abagenzuzi babonye ko iyo banki ifite igihombo kinini cyane cya miliyoni zirenga 200 z’amadolari kandi bakareba icyo yakoreshejwe bakakibura. Ibi rero byatumye batangira bundi bushya bakora icukumbura, baje kubona neza ko hari amafaranga menshi yoherejwe mu birwa bya caiman ariko babona ko atarakoreshwa ikintu na kimwe, ayo mafaranga yanganaga na bibiri bya gatanu (2/5) by’agaciro kose ka banki ndetse akaba angana na kimwe cya kabiri cy’igishoro fatizo cyiyo banki.

Ibi byatumye hatangira iperereza ryimbitse ndetse rikorerwa mu bihugu abakekwaga bose baturukagamo birimo Brazil, Ubwongereza, Nigeria, Suisse, na America. Inzego zose zibifite mu nshingano zakoze hasi hejuru zishakisha Nwude nk’abashaka urushinge mugihugu cya Nigeria, Sakaguchi nawe atabwa muri yombi muri America, yahise ajyanwa mu busuwisi aho amafaranga yoherejwe ngo ajye kuburanirayo. Ibyo ntibyarangiriye aho kuko mu koroshya ikibazo, abari basanzwe bafite iyo banki mu maboko yabo bemeye kwishyura za miliyoni 242 ngo batabare iyo banki ndetse babone uko bayigurisha gusa ntacyo byamaze kuko yaje gusenyuka muri 2001.

Uyu Nwude nawe yaje gufatwa na leta ya Nigeria ndetse akatirwa igihano cy’imyaka 25, sibyo gusa kuko imitungo ye yose yarafatiriwe isubizwa abo yibye, gusa uyu muri 2006 yaje kurekurwa. Uyu akimara kurekurwa muri 2006 ntabwo yicaye kuko yahise asumbira murukiko gutanga ikirego cyuko bafatiriye imitungo ye, bakajyana niyo yarasanzwe afite mbere yo gukora icyo cyaha. Byarangiye asubijwe miliyoni 52 z’idolari.

Icyatangaje abantu kurushaho nukuntu bakurikiranye ibya wa mushinga w’ikibuga cy’indege bakaza gusanga uwo mushinga utarigeze ubaho ndetse n’ikibuga ari icya baringa kitabaho. Gusa uyu mugabo nyuma nawe yaje kuvuga ko bitewe n’inzira nyinshi amafaranga yanyuzemo, ngo atari aziko bibye amafaranga angana uku kuko ayamugezeho atanganaga uku.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles