Usanga abantu bavuga ngo ese ubundi bashobora kubaga ubwonko bw’umuntu bakaba bavura indwara yabufashe? Ugasanga bamwe ntibabyemera bitewe nuko ubwonko ari igice cyihariye ku mubiri w’umuntu bityo gukina nabwo atari ikintu cyoroshye. Nyamara umugabo umwe yakoze ibidasanzwe yereka abantu ko ibyo batekereza ataribyo na gato.
Uyu mugabo ukomoka mu Burusiya yahisemo kwifatira ikibazo mu biganza bye, maze yikorera operasiyo yo kubaga ubwonko bwe ntawundi muntu ubimufashijemo, wumvise ibi wakeka ko wenda hari indwara yari afite kuburyo byamunaniye kuyihanganira, nyamara siko bimeze kuko uyu mugabo yemeye gushyira urukero ku mutwe we agamije kujya agenzura inzozi zose arota umunsi kuwundi.
Uyu mugabo witwa Michael Raduga, akomoka mu Burusiya ariko anafite ubwenegihugu bwa Amerika ndetse ni umushakashatsi, uyu avuga ko yafashe icyemezo cyo gushyira mudasobwa (brain chip) mu bwonko bwe kugira ngo abashe kugira ijambo mu bibera mu bwonko bwe, cyane cyane ibiba mu gihe asinziriye aribyo twita inzozi.
Yagaragaye kuri Twitter ubwo yashyiragaho amashusho agaragaza ibikomere afite ku mutwe we ndetse bipfutse aha akemeza ko yifashishije icyuma gicukura cya foreze (drill), yagize ati:
“ku nshuro ya mbere mu mateka y’isi, twakoze igikorwa gihambaye cyo guhuza ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’ubwonko bwa muntu, ibi ahanini bizafasha mu kureba no kugenzura imikorere y’ubwonko igihe umuntu asinziriye ndetse ari no kurota kandi twizeye bizatanga umusaruro ku hazaza ho kugenzura inzozi”
BRAIN IMPLANT FOR LUCID DREAMING
For the first time in history, we conducted direct electrical stimulation of the motor cortex of the brain during REM sleep, lucid dreams, and sleep paralysis. The results open up fantastic prospects for future dream control technologies. pic.twitter.com/qypqV6ntyV
— Michael Raduga (@MichaelRaduga) June 28, 2023
Uyu yavuze ko yaguze foreze agacukura mu mutwe we maze agashyira akuma kohereza umuriro mu bwonko ariko kanakora nka mudasobwa. Ibi yabikoze ntawe yatse ubufasha na bumwe ari iwe murugo ndetse bivugwa ko mu gikorwa cyamaze amasaha ane cyarangiye amaze gutakaza litiro y’amaraso, ndetse nyuma baje kumujyana kwa muganga igitaraganya atazi aho ari, nubwo nyuma yaje kuzanzamuka akavuga ko igikorwa yakoze ari icy’ubutwari kandi kizahindura ahazaza.