spot_img

Umuyobozi wa Twitter agiye kurega uwa Facebook kubera icyo yise ubujura bukabije.

- Advertisement -

Urubuga rwa Twitter ruyobowe n’umunyemari Elon Musk ruvuga ko rugiye gutanga ikirego, rurega ikigo Meta cya Mark Zuckerberg kibumbatiye imbuga nyinshi zirimona Facebook. Musk avuga ko Zuckerberg yagiye agaha akazi abahoze bakorera Twitter maze bakamufasha gukora urubuga rushya rumeze neza neza nka Twitter rwiswe ‘Threads’ ni urubuga rwashyizwe hanze kuwa gatatu w’iki cyumweru ndetse ubu rukaba rumaze kwigarurira imitima y’abarenga miliyoni 30 mu minsi ibiri gusa.

Ubuyobozi bwa Twitter buvuga ko Meta ya Zuckerberg yirengagije nkana amategeko maze igakoresha amabanga ndetse n’ubwenge bw’undi muntu itabyemerewe. Rero byitezwe ko Twitter igomba kujyana Meta mu nkiko nkuko byatangajwe n’umunyamategeko wayo Alex Spiro kuri uyu wa kane.
Twitter bakomeza bavuga ko bagiye guhaguruka bakarwanira uburenganzira bw’ibihangano byabo maze bagasaba Meta ko yahagarika gukoresha gahunda za Twitter z’ubucuruzi.

- Advertisement -

Bwana Zuckerberg washinze Threads avuga ko uru rubuga ruje guhangana na Twitter ndetse bidatinze rwari rumaze kwigarurira abarenga miliyoni 30 mu minsi itageze kuri ibiri. Kuva Musk yagura Twitter yahise agabanya abakozi byatumye benshi birukanwa, ari naho Zuckerberg yahise afatirana akabaha akazi, bivugwa ko rero benshi muri aba birukanywe bakomeje kwinjirira Twitter ndetse n’amabanga yayo yose, kugeza ubwo bibye amwe n’amwe bakayaha Zuckerberg ari nayo yashingiyeho akora Threads.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles