spot_img

Umugabo ubu yajyanye uruganda rwa telefone mu rubanza, nyuma yuko umugore we abonye message yandikiranye n’indaya.

- Advertisement -

Uyu mugabo w’umushoramari kuri ubu yanze kubyihanganira ajyana uruganda rwa Apple mu rukiko arurega kuba rwaragize uruhare mu kumena amabanga ye, maze umugore we akayabona.
Ibi byabaye nyuma yuko message uyu mugabo yasibye muri telephone ye ya iPhone yisanze zaragarutse ntabimenye maze bikarangira umugore we azibonye kandi zari message uyu mugabo yandikiranaga n’umugore basambanaga kuruhande rwihishwa. Uku kunanirwa kurinda umukiriya kwa apple ngo kwatumye uyu mugore ajya kwaka gatanya kuko yari yamenyeko umugabo we amuca inyuma.

Ubusanzwe uyu mugabo akoresha phone ya iPhone ariko murugo akagira na mudasobwa ya iMac byinshi mubyo akorera kuri telefone rero byajyaga no kuri mudasobwa arikowe akaba azi neza ko iyo usibye hamwe nahandi bihita bigenda, siko byagenze rero yisanze ibye byagiye hanze mukanya gato cyane.

- Advertisement -

Uyu mugabo niba usibye ikintu bakakubwira ko cyasibamye cyakabaye cyagiye burundu, nigute umuntu yisanga ibyo yasibye kubushake byaragarutse atabizi. Uyu mugabo ariko gusaba ko yahabwa miliyoni eshanu z’amapawundi (arenga miliyoni 9 z’amafaranga y’u rwanda) ku bw’igihombo yatejwe na gatanya ndetse agasubizwa nibyo yakoresheje mu nkiko byose. Uyu mugabo kandi asaba bagenzi be kumwiyungaho bagakurikirana uru ruganda kuko benshi yemeza ko bagiye bahemukirwa muri ubu buryo.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles