spot_img

UGANDA: Itegeko rihana ubutinganyi ryakuwemo bimwe na bimwe, ugereranyije nirya mbere.

- Advertisement -

Mu kwezi kwa gatatu nibwo umushinga w’iri tegeko wasohotse ariko ntiwishimirwa na benshi cyane cyane imiryango y’uburenganzira bwa muntu ndetse niy’abatinganyi, ariko kandi sabo bonyine kuko n’ibihugu nka America byarasakuje bikomeye ndetse benshi bakeka ko arinayo mpamvu perezida Museveni yanze kurisinyaho akarisubiza mu nteko.

Perezida Museveni icyo gihe yasabye ko hakorwa impinduka muriri tegeko aho yagize ati: “ingingo ivuga ko umuntu avuze ko ari umutinganyi gusa akabihanirwa yatuma hari n’abazajya bagezwa mu nkiko kubera amasura yabo gusa. Icyakora imibanire y’abatinganyi imaze igihe kinini itemewe mu gihugu cya Uganda dore ko bituruka ku mategeko amwe namwe basigiwe n’abakoloni b’abongereza.

- Advertisement -

Gusa nubwo bivugwa ko iri tegeko ryagabanyijwe ubukana nanubu bamwe bavuga ko ariryo tegeko nubundi riremereye rihana abatinganyi ku mugabane wose wa Afurika. Uyu mushinga uvuga ko guhohotera umwana, ubikoze ari umutinganyi azahita ahanishwa igihano cy’urupfu. Sibyo gusa kuko abaturage nabo ubwabo basabwa gutanga amakuru y’ahari hose hashobora kuba habaye ihohotera ry’ubutinganyi rikorewe abana cyangwa se abandi bantu b’intege nkeya.

Uwo mushinga mushya watowe n’abadepite hafi ya bose ba Uganda dore ko umudepite umwe wenyine ariwe utawutoye, bivuze ko perezida Museveni kuriyi nshuro nashyiraho umukono rizahita riba itegeko ndetse rigatangira gukurikizwa.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles