Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ubwato bwa gisirikare butwara intwaro za kirimbuzi (nuclear submarines) bwoherejwe mu karere ka hafi y’u Burusiya. Ibi bije nyuma y’uko habaye “ugutera ubwoba” gukomeye ku gihugu cye, nk’uko yabitangarije abanyamakuru.
“Icyago cyari cyabaye. Twagize ibyo twita ‘threat’ bitari bikwiye… harimo ibyavuzwe n’uwahoze ari Perezida w’u Burusiya. Tugomba kurinda abaturage bacu,” ni amagambo Trump yavuze, asa n’utanga ubutumwa bw’uko Amerika igiye gushyira imbere umutekano wayo.
Nubwo Trump atatangaje aho ubwo bwato buherereye cyangwa niba hari igikorwa gikomeye kibutegereje, amagambo ye yakurikiwe n’impaka ndende ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gihe umubano hagati ya Amerika n’u Burusiya ugaragara nk’uwongera kuba mubi.
Ubu butumwa buje mu gihe isi yose iri mu bihe by’ubushyuhe bwa politiki buvanze n’imyiteguro y’intambara z’ingenzi zishobora kuvuka mu karere k’u Burayi no mu Burasirazuba bwo Hagati.