spot_img

Trump arifuza ko Ukraine itangiza intambara yeruye mu Burusiya

- Advertisement -

Amakuru yagejejwe ku bitangazamakuru binyuranye aravuga ko Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yigeze kubaza Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, niba igihugu cye cyaba gifite ubushobozi bwo kugaba igitero ku murwa mukuru w’Uburusiya, Moscow.

Ibi bivugwa ko byabaye mu gihe habaga ikiganiro cyihariye hagati y’aba bayobozi bombi, mu rwego rwo kuganira ku cyerekezo cy’intambara ndetse no kureba uko Ukraine yahangana n’ubugome bwa Kremlin. Abari hafi y’iyo nama bavuga ko Trump yagaragazaga amatsiko ku ngufu za gisirikare za Ukraine, cyane cyane ku bijyanye no kwihimura ku bitero by’Uburusiya.

- Advertisement -

Nubwo hatigeze habaho igisubizo kirambuye kivuye kuri Ukraine, bamwe mu batari kure y’ibiganiro bavuga ko Zelenskyy yagaragaje ko Ukraine iharanira ubwirinzi kurusha kwihorera, ariko Trump we yashimangiye ko gukoma imbarutso rimwe na rimwe bishobora guhindura icyerekezo cy’intambara.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles