spot_img

Russia: Urukiko rwemeje ibihano bikakaye ku muntu uzafatwa yamamaza ubutinganyi.

- Advertisement -

Ni umwanzuro wafashwe n’urukiko rw’ikirenga ruvuga ko ugamije guhangana n’amashyirahamwe y’abazungu bi burayi na America yitwaza kuvuganira abatinganyi ariko akarenga imbibi ziteganyijwe. Uru rukiko ruvuga ko iyi miryango atari imiryango mizima ahubwo ari udutsiko tw’abahezanguni utamenya ikintu nyakuri bagamije bityo ko itemewe mugihugu cy’uburusiya.

Urubanza rujya kuba rwabaye mu muhezo ariko abanyamakuru baza kwemererwa kujya kumva imyanzuro yafashwe nta muntu numwe uvuganira mwene iyo miryango uhari. Mu burusiya mu mwaka wa 2020 hatowe itegeko ritanga umucyo ku bijyanye n’amahitamo ku bitsina, aho iryo tegeko rivuga neza ko ukubana kwemewe ari ukuri hagati y’umugabo n’umugore gusa, bivuze ko muriki gihugu ugushyingiranwa kw’abatinganyi kutemewe na gato.

- Advertisement -

Muri 2013 mu burusiya nibwo bwa mbere batoye itegeko ribuza buri wese kwamamaza, gukwirakwiza, no kumenyekanisha imibonano mpuzabitsina inyuranye niya gakondo imenyerewe hagati y’umuntu w’igitsina gabo ndetse n’uw’igitsina gore. Muri 2022, ibintu byose bivuga ku batinganyi byakuwe mu bitabo, amafilimi, amatangazo ndetse n’ibiganiro kuri za televiziyo zose mu burusiya. Umwe mu badepite bashyigikiye uyu mushinga witwa Vitaly Milonov avuga ko aya mashyirahamwe yiyita ko avuganira abatinganyi, yihisha muri uyu mutaka ariko inyuma agakora politiki.

Avuga ko imikorere n’imyitwarire y’aya mashyirahamwe anyuranyije cyane n’itegeko nshinga ry’uburusiya, bityo ko atakwemererwa gukora kuko byaba bihonyanze amategeko y’igihugu.

- Advertisement -

Ubutinganyi ubu ni intwaro ikomeye abanyaburayi na America bakubitisha ibihugu biri hasi, kuko uba utegetswe kubemera kugira ngo mubashe gukorana. Nta numwe uzi ikigamijwe ariko ibi bihugu by’abazungu biryamye kuriyi gahunda cyane.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles