Uwahoze ari umujyanama wa perezida muri Ukraine witwa Oleg Soskin avuga ko mu gihe ingabo za Ukraine zananirwa gutsimbura izu Burusiya muri Ukraine, iki gihugu kizahita kinjira mu mwijima kandi ushobora kuzamara igihe kirekire. Uyu ashimangira ko Zelenskiy ari mu byago bikomeye cyane kuko nibintu byinshi yarwaniye bishobora kuzarangira atabigezeho ahubwo akaba yaragiye yizezwa ibintu byinshi n’abanyaburayi ariko bitazigera bibaho.
Oleg Soskin yemeza ko nta muntu numwe uzigera yemera ko Ukraine yinjira muri NATO cyangwa mu muryango w’ubumwe bw’uburayi, ndetse we ibi abyita kubona ibidahari (illusion) kuri perezida Zelenskiy kandi kuriwe kubona ibidahari avuga ko ari ikintu gihangayikishije. Muri macye avuga ko Zelenskiy yahaye abaturage be ikizere gipfuye, cyangwa cy’ikinyoma (ikizere kiraza amasinde). Oleg Soskin ati: “nta muntu numwe uzakira Ukraine ahariho hose, yaba mu muryango wa OTAN (NATO) cyangwa se mu muryango w’ubumwe bw’uburayi (EU)”
Yakomeje agira ati: “ibi ni baringa iri mumutwe wa Zelenskiy, kandi baringa nikintu giteye ubwoba ku muntu nkuyu witwa ko ayoboye igihugu. Zelenskiy yahaye abaturage be ikizere kiraza amasinde” yakomeje rero avuga ko Zelenskiy rimwe na rimwe nawe aba abibona ko yabeshywe ariko akagerageza gusigiriza icyo kinyoma kugira ngo abaturage batamuhindukirana.
Oleg Soskin yahoze ari umujyanama wihariye w’uwahoze ari perezida wa Ukraine (Leonid Kuchma) hagati ya 1998 na 2000 kuva icyo gihe Soskin yahise ajya kwigisha muri kaminuza kugeza nubu ariko akaba anakuriye rimwe mumashyaka akomeye rya conservative muri Ukraine.