spot_img

Perezida w’ubufaransa yatanze ikirego arega uwavuze ko umugore we ari umugabo.

- Advertisement -

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa ndetse n’umugore we Brigitte Macron bamaze iminsi batorohewe nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga uyu mugabo asa n’ukubitwa urushyi n’umugore ubwo bari bagiye gusohoka mu ndege mu gihugu cya Vietnam.

Icyakora kuri ubu bagejeje ibintu ku rundi rwego nyuma yuko bivuzwe ko uyu perezida n’umugore we bamaze gutanga ikirego barega umunyamakuru bavuga ko amaze iminsi agenda kuri Brigitte amutangazaho ibinyoma kugeza naho yavuze ko uyu mugore wa perezida w’ubufaransa nubwo yitirirwa ubugore ariko atari umugore ahubwo yavutse ari umugabo.

- Advertisement -

Perezida Macron ashinja Candace Owens gukwirakwiza ibihuha yifashishije Macron n’umugore we bityo bigatuma ibiganiro bye bibona abantu benshi babikurikirana nyamara byuzuyemo ikinyoma gusa gusa. Iki kirego bivugwa ko cyatangiwe muri Amerika ari naho Owens aba.

- Advertisement -

Candace Owens bivugwa ko mu biganiro bye yavuze ko Brigitte Macron kuri ubu w’imyaka 72 akivuka yiswe Jean Michel Trogneux ndetse ubu aya mazina akaba afitwe na  musaza we mukuru bakurikirana. Macron avuga ko Owens yatesheje agaciro urugo rwabo, imbere yinshuti n’imiryango byose akabikora agamije kubaharabika imbere y’isi yose.

Owens we avuga ko iki kirego nta gaciro gifite ndetse kirimo amakuru ahubwo atuzuye ndetse y’ibihuha, Macron akaba yabikoze agira ngo yigarurire isura nziza imbere y’isi yose ndetse asubije isura nziza Brigitte nyamara byose byaramaze kwangirika.

Uyu Brigitte Macron bivugwa ko yanze no kwitabira ikiganiro yagiye atumirwamo n’uyu mugore Owens mu bihe bitandukanye, ndetse nubu iki kirego ngo kikaba kigamije gusiga isura mbi ibiganiro bye byiza ageza ku bantu. Ati: “leta y’amahanga iri kugerageza kubangamira uburenganzira bw’ibanze bw’umunyamakuru w’umunyamerika kandi wigenga”

Candace Owens umunyamakuru ushinjwa kwita umugore wa Macron umugabo

Perezida Macron we avuga ko yahisemo gutanga iki kirego kuko yasabye Owens kenshi yabeshyuza amakuru y’ibinyoma yagiye amutangazaho ari uyu mugore akabyanga ntagire icyo abikoraho. Iki kirego cya Macron ni kimwe muri bicye cyane ku isi aho umutegetsi ku rwego rwo hejuru yerekeza iy’urukiko agiye kurega umuntu runaka kuko yamusize isura mbi.

Mu Ukuboza umwaka ushize perezida Donald Trump yatsinze urubanza yaregagamo ABC yigeze kuvuga ko inkuru ko Trump yaba yarafashe umuntu ku ngufu ndetse uru rubanza Trump akaba yarahawe impozamarira ya miliyoni 15 z’amadolari.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles