spot_img

Kuki Rusesabagina yarekuwe agahita asanga umuryango we, mu gihe bagenzi be babanje kunyuzwa i Mutobo? Menya impamvu

- Advertisement -

Ku itariki 24 Werurwe 2023 nibwo hasakaye inkuru yuko Rusesabagina Paul na Callixte Nsabimana (Sankara) bari bamaze imyaka ibiri bafungiye mu Rwanda, bagombaga kurekurwa. Ni inkuru yatunguranye cyane yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga kuko hagendewe ku byaha bari barahamijwe byari bigoranye kwiyumvisha ko bava muri gereza batarangije igihano cyabo.

Inkuru yaje kuba kimomo mu ijoro ryo kuriyo tariki aho byamenyekanye ko abo bagabo bagiye kurekurwa ku mbabazi za perezida ndetse bagasohokana na bagenzi babo bagera kuri 19 bareganwaga mu rubanza rumwe. Akimara kurekurwa Paul Rusesabagina yahise ajyanwa muri ambasade ya Qatar, aho yaje kuva yerekeza muri Qatar nubundi ndetse kuri uyu wa gatatu akaza kuva muri Qatar yerekeza muri America kubonana n’umuryango we.

- Advertisement -

Kurundi ruhande ariko inkuru itandukanye niyi kuko abandi bari bafunganywe na Rusesabagina barimo na Sankara wahoze ari umuvugizi wabo, ntabwo basohotse muri gereza ngo bahite bataha, abangaba banyujijwe mu kigo cya Mutobo giherereye mu ntara y’amajyaruguru, iki kigo kikaba kimenyereweho kunyuzwamo ababa barahoze ari abasirikare mbere yuko basubizwa mu buzima busanzwe.

Benshi rero bakomeje kwibaza impamvu aba nabo batarekuwe ngo bahite bataha nka boss wabo Rusesabagina, ahubwo bakabanza kunyuzwa I Mutobo. Kuri yi ngingo, ubutegetsi bw’u Rwanda bwahamije ko impamvu Rusesabagina atanyujijwe I Mutobo nkabandi ari ukubera ko atateganyaga gutura mu Rwanda, bityo akaba nta mpamvu yari ihari yo kujya kumwigisha ibijyanye n’imiterere n’imibereho y’u Rwanda rw’ubu.

- Advertisement -

Umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda bwana Alain Mukuralinda aganira na BBC yagize ati: “bagiye I mutobo kuko niko bisanzwe bigenda ku bantu bose b’abarwanyi bavuye hanze cyagwa se bafunzwe barahoze ari abarwanyi. Iyo bagejejweyo bigishwa uburere mboneragihugu ndetse nuko igihugu giteye, abadafite ibyangombwa bakabihabwa. Naho kuri Rusesabagina rero asaba imbabazi yavugaga ko aramutse azihawe yasubira muri America guturayo kuko arinaho umuryango we uri.”

Alain Mukuralinda Umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda

Yakomeje agira ati: “ni uburenganzira bwe gutura aho ashaka, cyane ko anafite ubwenegihugu bw’ububiligi iyo ashaka naho yari kujyayo, rero ntibyari ngombwa ko ajyanwa I Mutobo kuko ntabwo yarafite gahunda yo gutura mu Rwanda. Rero iyo ahitamo gutura mu Rwanda na we yari kujyanwa I mutobo nk’abandi”

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles