spot_img

Irebere bumwe mu buzima buteye ubwoba muri gereza y’igihugu cyitwa ko giharanira uburenganzira bwa muntu

- Advertisement -

Inyo mu biryo bahabwa, imisarane itajya isukurwa na rimwe ibi bituma umwanda wo mu bwiherero uba wuzuye ahantu hose kugeza no mu byumba imfungwa ziraramo. Sibyo gusa kandi kuko imfungwa zishobora kumara iminsi myinshi zidakarabye kubwo kudahabwa amazi ndetse n’abarwayi banafite uburwayi buzwi ntibajya bahabwa imiti.

Imibu ndetse n’utundi dusimba twuzuye ahantu hose, mu ijoro amatara ntajya azima na rimwe bigatuma udashobora gusinzira, aha kandi bavuga ko hari ibyuma bitanga ubukonje bidakora neza kuko rimwe na rimwe ubona byizimije kandi ahantu iyo gereza yubatse harashyuha kuburyo burengeje urugero. Nkaho bidahagije niyo hagize ushaka kuvugira kuri telefone yaba avuga na mwene wabo cyangwa umunyamategeko iyo telefone baba bari kuyumviriza, ibi rero ntahandi bibera ni muri gereza yitwa “alligator alcatraz” muri leta zunze ubumwe za Amerika.

- Advertisement -

Iyi nubwo yitwa gereza ariko si gereza mu rwego rw’amategeko kuko ni ahantu hafungirwa abantu binjiye mu gihugu muburyo butemewe n’amategeko, gusa nubwo umuntu yahafata nk’ahanyuzwa abantu by’igihe gito (transit centre) ni habi cyane no kurusha amagereza afungirwamo abakatiwe. Ni ikigo cyatangiye koherezwamo abantu kuwa 2 Nyakanga 2025 ariko hatarashira n’ukwezi gitangiye abantu bamaze guhahamuka bitewe n’imiterere yacyo.

- Advertisement -

Kuva aya makuru yasohoka inzego za leta zihagenzura zangiye itangazamakuru ndetse n’abantu bigenga kuhasura, ubusanzwe ubutegetsi bwa Donald Trump ntibwemera abimukira uretse gusa abafite icyo bazaniye America. Trump yaba muri manda ye ya mbere ndetse niyi ya kabiri burigihe ahora arahirira guhagarika iyinjira ry’abimukira binjira bitemewe n’amategeko. Kuri ubu avuga ko anejejwe cyane n’imiterere yiyi gereza uburyo ikanganye cyane ndetse n’ahantu yubatse hitaruye indi mijyi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles