Mu itangazo ryasakaye vuba ku mbuga nkoranyambaga, Donald Trump, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko yategetse kwimura ubwato bubiri bwa kirimbuzi (nuclear submarines) bigashyirwa ahantu hihariye, bitewe n’ amagambo yise “ashotorana kandi ateje umutekano muke” yavuzwe na Dmitry Medvedev, wahoze ari Perezida w’u Burusiya, ubu akaba Visi Perezida w’Inama y’Umutekano y’u Burusiya.
Trump yavuze ko amagambo nk’ayo ashobora gutuma ibintu birenga urugero, amagambo yatngaje k’urubuga rwe rwa Truth yagize ati:
” Dushingiye ku magambo ashotora kandi yuzuyemo ubushotoranyi yavuzwe n’uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Bwana Dmitry Medvedev, ubu akaba ari Visi Perezida w’Inama y’Umutekano y’u Burusiya, nategetse ko hashyirwa ubwato bubiri bwa kirimbuzi mu turere dukwiriye, mu gihe ayo magambo y’ubusazi yaba atari amagambo gusa.”
Yakomeje agira ati ” Ndashaka kwibutsa ko amagambo afite uburemere bukomeye, kandi kenshi ashobora guteza ingaruka zikomeye zitateganyijwe. Nizeye ko ibi bitazaba bimwe muri ibyo bihe bibi.
Murakoze cyane ku bw’igihe cyanyu no ku bwo kumva icyo nshaka kuvuga.”
Iri tangazo ryateje impaka n’impungenge mu mpuguke ku mutekano mpuzamahanga, bamwe bavuga ko ibi bishobora kongera umwuka w’intambara hagati y’ibihugu bikomeye ku isi. Icyakora, hari n’ababona ibi nk’uburyo bwo kwerekana ko Amerika ikomeje kwitegura ku rwego rwa gisirikare igihe cyose bibaye ngombwa.