spot_img

Dore zimwe mu bwirwaruhame za perezida Ibrahim Traoré zakomeje kuvugisha isi.

- Advertisement -

Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, amaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kubera amagambo akakaye avuga ku bukoloni bushya, ubusumbane mu buhahirane, no kurwanya ubutegetsi bw’amahanga bukandamiza Afurika.

Dore amwe mu magambo yagiye avugwa cyane ku isi hose:

- Advertisement -

“Abakuru B’ibihugu By’afurika Bagomba Guhagarika Kwitwara Nk’ibikinisho By’abakoroni.”

Ibrahim Traoré yabivugiye mu nama ya Russia Africa Summit mu mwaka wa 2023. Yashinjaga abayobozi bamwe b’Afurika ko bakorera inyungu z’amahanga aho gukorera abaturage babo. Yabagereranyije n’ibikinisho abakoroni bakoresha igihe cyose bashatse kugera kubyo bifuza. Yabasabaga guhaguruka no guharanira ubusugire bw’umuco, ubutaka, n’ubukungu bwa Afurika.

- Advertisement -
“Afurika si umusabirizi! Ntituzabyuka ngo dupfukame, ahubwo tuzahaguruka.”

Aya magambo yayavugiye imbere y’intumwa za Loni, yerekana ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwiyubaka nta ngorane. Yasabaga amahanga kureba Afurika nk’umufatanyabikorwa ukomeye, aho kuba nk’urusengero rw’imfashanyo n’inkunga zidafasha kurengera umuturage. Yifuzaga ko Afurika yubaka imbaraga zayo ishingiye ku baturage bayo, atari ku nkunga zitagira igihe zizarangira.

“Ubukoloni bushya bwahinduye isura. Buba mu masezerano y’ubufasha, no mu bigo by’ubucuruzi.”

Traoré yerekanye ko ubukoloni bushya butakiri nka mbere bufite amasura ya gisirikare gusa, ahubwo bugaragara mu masezerano y’ubucuruzi n’imfashanyo bigaragara nk’inzira y’iterambere ariko bikurura ubukene n’imyenda idashira. Ahamya ko ubufatanye bugomba gushingira ku nyungu z’impande zombi, atari ugukandamiza Afurika mu izina ry’iterambere.

“Imfashanyo si igisubizo. Ni imigozi isiga umuntu ku ngoyi.”

Yashimangiye ko imfashanyo z’amahanga zishobora gusa n’iziza gufasha, ariko inyinshi ziba zifite ibikurikiraho byihishe. Iyo ibihugu by’Afurika bimenyereye gusaba, ntibikora ubushakashatsi ngo byikure mu bibazo. Ibi bituma biguma mu mwenda w’amahanga, bikabura ubwisanzure mu ifatwa ry’ibyemezo bikomeye.

“Zahabu yacu barayijyana, abana bacu ntibabone ishuri.”

Yashenguwe n’ukuntu ibihugu bikize bigaruriye umutungo kamere wa Afurika zahabu, peteroli, diyama n’ibindi, ariko abaturage bayo bakaba bagihura n’ubukene bukabije, n’abana bayo bakabura uburenganzira ku burezi. Yavuze ko icyo ari cyo cyerekana ko Afurika icukurwa ariko itunguka nk’abandi.

“Nta gihugu cy’amahanga kizadutegeka uwo twagirana ubufatanye nawe.”

Mu gihe amahanga amwe ashyira igitutu kuri Burkina Faso kubera umubano ifitanye n’ibihugu nk’Uburusiya, Traoré yavuze ko igihugu cye gifite uburenganzira busesuye bwo guhitamo abafatanyabikorwa. Yavuze ko igihe cyo gutinya ibihano cyarangiye, kandi ko Burkina Faso izashingira ku nyungu z’abaturage bayo.

“Ubufaransa bubaho kubera amaraso y’intwari z’Afurika. Bakwiye kutwubahira amateka.”

Yibukije Ubufaransa ko bwateye imbere cyane bitewe n’umurimo w’abanyafurika mu ntambara za mbere n’iya kabiri z’isi. Yasabye ko igihugu nk’Ubufaransa cyareka kwitwara nk’umubyeyi w’Afurika ahubwo kigafatanya nayo mu buryo bwo kubaha amateka yayo n’uburenganzira bwayo.

“Abaturage bacu bafashe intwaro barwanira igihugu, ntimubite ‘inyeshyamba’ ahubwo ni intwari.”

Yavuze ibi mu kwerekana ko ingabo z’Abaturage (VDP – Volontaires pour la Défense de la Patrie) zigomba kubahwa nk’izindi ngabo zemewe. Mu gihe amahanga amwe zibita “milices, (abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro)” we yavuze ko ari abana b’igihugu bafite ubushake bwo guhangana n’iterabwoba mu gihe ibindi bihugu byanze gutanga ubufasha bufatika.

“IMF na Banki y’Isi si bwo buzima bw’Afurika. Afurika ifite ubwenge bwo kwiteza imbere.”

Traoré yagaragaje ko Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) bikoresha inguzanyo nk’intwaro yo kugena politiki z’ibihugu by’Afurika. Yavuze ko ibihugu bikwiye gushaka ibisubizo byabo binyuze mu bufatanye bushingiye ku nyungu zabo, aho guhora basaba amafaranga atagira umusaruro ugaragara.

“Turashaka amashuri y’ubumenyi, si amasomo y’inyigisho zigira abantu abagaragu.”

Yagaragaje ko Afurika ikeneye kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubumenyi ngiro, ikoranabuhanga, n’imiyoborere ifite aho ijya, aho kwigisha gusa amategeko n’indimi z’amahanga. Yavuze ko kwigisha uburezi bwigenga bizafasha umugabane kwikemurira ibibazo byawo aho kubikemurirwa n’amahanga.

“Uyu ni umwaka wo kuvunagura iminyago y’ubucakara n’ubukoloni bushya.”

Mu ijambo rye risoza umwaka wa 2023, Traoré yatangaje ko 2024 ari umwaka wo guharanira ubwigenge nyabwo, yongeraho ko ibihe byo gutegereza ibisubizo biva hanze byarangiye. Yabwiye abaturage kwitegura gukora no kwiyubaka, kuko igihugu gifite imbaraga zacyo.

“Ubumwe bw’Afurika si inzozi, ni intwaro yacu yo kwigenga.”

Yagaragaje ko Pan-Africanism atari igitekerezo cy’abapfumu cyangwa ibyavuye mu mashyaka, ahubwo ari intwaro ikomeye yo gukemura ibibazo by’umugabane. Yifuzaga ko ibihugu by’Afurika byagira ihuriro rikomeye, bikareka gutandukanywa n’amategeko n’amasezerano abazungu basize.

“Ntituzibagirwa intwari zacu, tuzazubaha, tuzazubakira amateka.”

Mu kwibuka intwari z’Afurika, Traoré yavuze ko igihe kigeze ngo amateka y’Abanyafurika yigishwe, yubahirizwe, kandi ashimangirwe. Yabwiye urubyiruko rw’Afurika kutazibagirwa ibitambo byatanzwe ngo Afurika ibeho, asaba ko amashuri n’ibitabo byubaka amateka ya Afurika bihabwa agaciro.

Amagambo ya Traoré si gusa amagambo yo kwamamara, ahubwo ni ubutumwa bukomeye busaba Afurika kwihagararaho, gutinyuka kwigenga no gusana icyizere cyayo nk’umugabane. Uru ni urusaku rw’impinduramatwara y’icyubahiro.

Ese ni ayahe magambo ya Traoré akubwiye byinshi mu buzima bwawe nk’Umunyafrika?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles