spot_img

Dore ibiribwa 5 byongera ubudahangarwa bw’umubiri bwawe.

- Advertisement -

Ubudahangarwa bw’umubiri ni urwego rudukingira indwara, rukarwanya udukoko twinjira mu mubiri n’ibindi bintu bishobora kuwutera ibibazo. Iyo ubudahangarwa bwawe bwifashe neza, ushobora kurwanya ibicurane, inkorora, n’izindi ndwara zitandukanye, kandi ntibikugore gukira iyo warembye.

Umubiri ukenera intungamubiri zitandukanye ngo ushobore kugira ubudahangarwa bukomeye. Ibyo byose ubigeraho unyuze mu mafunguro. Muri iyi nkuru, turakwereka ibiribwa 5 by’ingenzi byagufasha kongera imbaraga z’umubiri wawe mu buryo bw’umwimerere kandi butekanye.

- Advertisement -

1. Inyanya (Tomatoes)

- Advertisement -

Zikungahaye kuri vitamin C na lycopene, intungamubiri zifasha mu kurinda uturemangingo tw’umubiri no kongera ubudahangarwa. Inyanya zigabanya kandi inflammation mu mubiri.

2. Imbuto z’umwimerere zifite vitamin C nyinshi (nk’indimu, amapera, n’izindi)

Vitamin C ifasha umubiri gukora no gusohora uturemangingo turwanya udukoko. Ibi bituma umubiri wawe wihangana n’indwara ziterwa n’udukoko twangiza.

3. Umuneke

Umuneke ufite intungamubiri nka vitamin B6, fibre, na potassium. Vitamin B6 ifasha mu mikorere y’uturemangingo tw’umubiri ndetse n’imikaya, bityo ukarushaho kugira ubudahangarwa bukomeye.

4. Tungurusumu

Tungurusumi ni umuti karemano w’ibintu byinshi, ufite ubushobozi bwo kurwanya udukoko, virusi na bagiteri. Ufasha umubiri kongera ubushobozi bwo kurwanya indwara.

5. Yoguti (Yaourt)

Yaourt isanzwe ifite probiotics, udukoko twiza dufasha mu gusana no gukomeza urwungano ngogozi, bityo bigatuma umubiri ubasha kurwanya indwara zituruka mu mara.

Kongera ubudahangarwa bw’umubiri ntibisaba ibikoresho bihambaye. Gukora imyitozo ngororamubiri, gusinzira neza no kurya ibiribwa byiza nk’ibi ni intambwe ikomeye mu kugira ubuzima buzira umuze.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles