Ikipe ya FC Barcelona muri Espanye iri kwiruka ku mukinnyi Nico Williams ukinira Athletic Bilbao n’ubundi yaho. Ni nyuma yaho Barca imaze kwemeranywa n’uyu mukinnyi mpuzamahanga ko igomba kumugura ndetse akazahita ayisinyira amasezerano y’Imyaka itandatu.
Icyakora nubwo bimeze uku haracyari imbogamizi nyinshi zituma uyu mukinnyi adasinyira Barca nkuko babyemeranyije. Ikipe ya Bilbao akinamo ishaka ko mbere yo kurekura uyu mukinnyi Barca igomba kwishyura amafaranga ari mu masezerano uyu mukinnyi afitanye n’ikipe yakinagamo (release close) angana na miliyoni 62 zamayero, aya kandi akishyurwa yose icyarimwe.
Barca nayo ngo ntiyanze kwishyura aya mafaranga ariko ikifuza kuyatanga mu byiciro ari nabyo Bilbao idashaka, nubwo Nico yifuza gukinira Barcelona ndetse akaba yifuza gusohoka mu ikipe nta mananiza, nanone Bilbao niyo ifite ijambo rya nyuma kuri uyu mukinnyi kuko akiyifitiye amasezerano.
Nyuma yayo rwaserera yose rero hivanzemo akandi gakipe katazwi na benshi ariko kitwa Zenith St Petersburg ko mu Burusiya, bivugwa ko Zenith yikoze mu mufuka ikiyemeza gufasha Barca kugura Williams maze ikoherereza Barca amafaranga atatangajwe umubare ngo kuko bifuza kubona uyu mukinnyi yasinyiye Barca.
Zenith yanditse kurubuga rwa twitter ivuga ko amafaranga yoherereje Barca ari ukuyishimira ko nayo yabahaye umukinnyi wayifashije cyane witwa Malcolm. Uyu Malcom yageze muri Zenith muri 2019 avuye muri Barca. Muri espanye yahakinnye imikino 24 atsinda ibitego bine gusa mbere yuko yerekeza mu Burusiya aguzwe miliyoni 36. akigerayo yitwaye neza cyane ahakina imikino 100 ndetse aba n’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiona y’Uburusiya, ibi byanatumye Zenith yegukana igikombe cya shampiona.
Bidateye kabiri uyu mukinnyi yahise agurishwa muri al hilal yo muri arabia saudite kuri miliyoni 60, ibi rero bigatera ibinezaneza ikipe ya Zenith kuko umukinnyi Barca yabahaye yabagiriye akamaro cyane.
Nyuma ya Nico Williams kandi biravugwa ko Barcelona ishobora no kuzana Marcus Rashford wakiniraga Man United akaba yakwinjira muriyi kipe kuri ubu iri kwibanda ku bakinnyi bakiri bato.