spot_img

Bamaze umwaka wose badushakira itike yo gusohoka, abafana ba Rayon bashimiye Kiyovu yatumye bongera kujya mu mikino ya CAF.

- Advertisement -

Uyu mukino wabaye kuriki cyumweru hagati ya Kiyovu Sports na Sunrise watumye benshi bacika ururondogoro kuko waruhishe byinshi, ni umukino wari gutuma Kiyovu itera intambwe ikomeye yo kwegukana igikombe cya shampiona kuko yari kuba isabwa kunganya umukino wa nyuma bazakina na Rutsiro bakegukana igikombe. Gusa ibintu ntibyagenze uko abayovu babikekaga kuko waje kurangira Sunrise itsinze Kiyovu igitego kimwe ku busa.

Ibi rero byatumye Kiyovu ihita itakaza umwanya wa mbere ako kanya kuko APR yari iyikurikiye yari yamaze gutsinda Rwamagana ibitego 3-1, byanatumye ihita ifata Kiyovu ubu binganya amanota 60 ariko APR ikaba iri imbere kubera umubare w’ibitego bazigamye aho APR izigamye ibitego 24, mu gihe Kiyovu izigamye 15 gusa. Uretse gutakaza umwanya wa mbere rero Kiyovu byahise bituma nidatwara igikombe cya shampiyona n’indoto zayo zo kongera gusohokera igihugu zizahita zishirira aho kuko yamaze no gusezererwa mugikombe cy’amahoro.

- Advertisement -

Wakwibaza rero uti ibi bivuze iki?
APR niramuka itwaye igikombe cya shampiona izahita ibona itike yo gusohokera igihugu mu mikino ya CAF Champions league, bitewe nuko izakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro na Rayon Sports Rayon niramuka itwaye iki gikombe cy’amahoro niyo izajyana na APR ariko yo ikazakina imikino ya Confederation cup. Ariko rero mu gihe APR yanatwara ibikombe byombi nubundi Rayon Sports yasohoka kuko amategeko mu Rwanda avuga ko ikipe yatwaye shampiona ariyo isohokera igihugu muri Champions League iyatwaye icy’amahoro ikajya muri Confederation cup, amategeko akomeza avuga ko mu gihe ibi bikombe byose byatwarwa n’ikipe imwe, iyatsindiwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ariyo igomba guhita ijya mu mikino ya confederation cup.

Bivuze ko rero kiyovu niramuka idatwaye igikombe cya shampiyona nta kabuza Rayon Sports izahita ibona itike yo gukina imikino mpuzamahanga kabone nubwo itatwara igikombe na kimwe.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles