spot_img
Ahabanza Blog Page 5

Waruziko mu kinyejana cya 16 hari icyorezo cyo kubyina cyahitanye abantu benshi?

0

Mu kwezi kwa Nyakanga mu 1518, abaturage bo mu mujyi wa Strasbourg (wari ugize Igihugu cy’Abadage cyari mu Muryango w’Abami) bagizweho n’icyorezo gitunguranye cyabateye kubyina batabishaka ndetse ntibashobore kwifata. Ibyo byatangijwe n’umugore witwaga Frau Troffea, watangiye kubyina mu muhanda atuje, azunguruka, azunguza amaguru n’umubiri we mu buryo budasobanutse.

Yabikoze wenyine hafi icyumweru cyose, ariko bidatinze, abandi baturage basaga mirongo itatu baje kumukurikira. Mu kwezi kwa Kanama, icyo cyorezo cyo kubyina cyari kimaze gufata abantu bagera kuri 400. Nta yindi mpamvu yabonetse isobanura icyo kintu, abaganga bo muri ako gace bavugaga ko ari ‘amaraso ashyushye’ kandi bagasaba abarwaye ko bakwiriye kubyina cyane kugira ngo uwo muriro cyangwa uburibwe bugabanuke

Hateguwe urubyiniro maze bazana n’ababyinnyi babigize umwuga. Umujyi wateye inkunga n’itsinda ry’abacuranzi kugira ngo batange umuziki ufasha abo barwayi, ariko ntibyatinze kuko barabyinnye birenze urugero bitangire kugira ingaruka. Abantu benshi batangiye kugwa kubera umunaniro ukabije. Bamwe barapfa bazize stroke (indwara yo mu bwonko) cyangwa umutima wahagaze.

Iryo sanganya ryabaye i Strasbourg ntiryabaye inzozi cyangwa umugani gusa, ahubwo rishingiye ku nyandiko z’amateka zo mu kinyejana cya 16. Kandi si ho honyine byabereye. Ibindi byago bisa n’ibi byigeze kuba mu Busuwisi, mu Budage no mu Buholandi, ariko ntibyigeze bigira ingaruka zikabije nk’izabaye mu 1518 i Strasbourg.

Ni iki cyaba cyaratumye abantu babyina kugeza bapfuye?

Nk’uko umushakashatsi w’amateka John Waller abivuga, ibisobanuro by’ibi byago bifitanye isano na Mutagatifu Vitus, mutagatifu wa Kiliziya Gatolika, abatuye mu Burayi mu kinyejana cya 16 bemeraga ko ashobora kuvuma abantu akabatera kubyina batabishaka. Iyo myemerere, iyo ihujwe n’ubwoba bw’indwara n’inzara byari byaribasiye i Strasbourg muri 1518, bishobora kuba byaratumye hahinduka ihahamuka rishingiye ku guhungabana byabaye icyorezo gifata igice kinini cy’umujyi.

Izindi ngingo zishobora gusobanura ibyo byabaye zirimo ko ababyinaga bashoboraga kuba bari mu itsinda ry’idini ryihariye, cyangwa kobaba barariye ikintu kitari cyiza cyitwa ergot, ifu y’uburo yanduye ishobora gutera umuntu gutitira no kubona ibintu bitabaho.

 

Igisasu cya Iran Cyaguye ku Bitaro mu Majyepfo ya Israel

0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ibitangazamakuru byemeje ko igisasu cya misile cya Iran cyateye ibitaro biri mu mujyi wa Beersheba, mu majyepfo ya Israel. Amakuru ya mbere avuga ko hari abantu bakomerekejwe n’iri sanganya, nubwo umubare wabo utaramenyekana neza.

Ubuyobozi bw’ibitaro bwatangaje ko igisasu cyaguye hafi y’ubusitani bw’abarwayi, kigateza igikuba mu baganga n’abarwayi bari bahari. Inzego z’umutekano zahise zihagera kugira ngo zisuzume uko byagenze, ndetse hanatangijwe ibikorwa byo gutabara no gukura abarwayi ahantu hashoboraga kuba hageramiwe n’umutekano.

Minisiteri y’ingabo ya Israel yamaganye bikomeye iki gitero, ivuga ko ari igikorwa cy’ubugome ku baturage b’inzirakarengane. Yavuze kandi ko iki ari ikimenyetso cy’uko Iran irimo ikora intambara yambukiranya imipaka, binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Uru ni urundi rugero rw’ubukana buri gukomeza hagati ya Israel na Iran, aho impande zombi zimaze iminsi zisohora amagambo n’ibikorwa by’ubushotoranyi, bigahungabanya cyane umutekano wo mu karere ka Moyen-Orient.

Dore ibimenyetso 7 bikwereka ko uri m’Urukundo rw’ukuri. Rutandukanye n’irari

0

Mu buzima bwa muntu, urukundo ni kimwe mu bintu bikomeye ariko kandi bigoye gusobanura. Abantu benshi bahura n’amarangamutima akomeye, rimwe na rimwe bagatekereza ko bakunzwe by’ukuri, nyamara igihe kikagaragaza ko byari iby’akanya gato cyangwa irari ry’igihe gito. Ibyo bituma uhorana ikibazo wibaza uti: “Ni gute wamenya ko urukundo urimo ari urukundo nyarwo?”

Nubwo urukundo nyarwo rutarangwa no gukabya cyangwa imirwano y’amarangamutima, rufite ibimenyetso bigaragara, bihamye kandi bitarimo gushidikanya. Iyi nkuru iragaragaza ibimenyetso birindwi bikunze kuranga abantu bakundana by’ukuri.

Dore ibimenyetso 7 bikunze kuranga urukundo rw’ukuri:
  1. Ubwitonzi n’Amahoro mu Mutima
    Iyo uri mu rukundo nyarwo, wumva utuje, nta guhagarika umutima ngo uribaza niba agukunda koko. Urukundo rw’ukuri ruguha amahoro mu mutima. Ukamenya ko unezerewe uko uri, nta bwiru cyangwa gushidikanya buri kanya.

  2. Gukura Hamwe
    Urukundo rushingiye ku mikurire yombi bivugwa ko abari mu rukundo bafatanya gutera imbere, Ntihabeho kumwe aba umuzigo kuwundi. Kuba hamwe si ugushakisha ufite ibya mirenge, ahubwo ni ugufatanya kuzuzanya, no gukemura ibibazo mwembi.
  3. Wumva ushobora kuba uwo uri we nta bwoba

    Mu rukundo rw’ukuri, ntugomba kwigira undi muntu ngo ukundwe. Umukunzi wawe yemera uko uri, n’iyo ufite inenge. Nta gukabya ngo wishushanye cyangwa ngo uhore uhindura imyitwarire kugira ngo uhuzwe n’undi.

  4. Igihe kigoye ntikibatandukanya

    Nubwo mushobora kugira ibihe bitoroshye, urukundo nyarwo ntiruterwa icyizere n’ibibazo. Muvugana, mwihanganirana, mugashaka uko mukemura ibitagenda neza. Urukundo nyarwo ntirusenyuka kubera ibihe bibi.

  5. Ibikorwa biruta amagambo

    Guvuga “Ndagukunda” biroroshye, ariko urukundo nyarwo rugaragarira mu bikorwa bya buri munsi. Nko kukwitaho mu gihe urwaye, kukumva, no gufashanya mu bihe bigoye. Urukundo si amagambo gusa, ni ukwerekana ko umukunda buri munsi.

  6. Kubahana muri byose

    Urukundo rw’ukuri ntirugusaba kwigengesera ku bitekerezo cyangwa ku myemerere yawe. Mukubahana nubwo mwaba mutabona ibintu kimwe. Nta kumugundira cyangwa kumuhatira guhinduka.

  7. Murareba mu cyerekezo kimwe cy’ejo hazaza

    Iyo uri urukundo rw’ukuri, mugira inzozi z’ahazaza hamwe. Niba mubiganiraho, mugategura uko muzabana, uko muzubaka ubuzima bwanyu, ni ikimenyetso gikomeye cy’uko urukundo rwanyu rufite intego kandi rutagamije gusa iby’ako kanya.

Nubwo urukundo rutabura imbogamizi, iyo rufite ibi bimenyetso, ruba rushingiye ku kuri, kwihangana, n’urukundo rufatika. Mu gihe benshi bashobora kwitiranya urukundo n’ibyiyumvo bikabije, igihe kirageze ngo tumenye ko urukundo nyarwo akenshi ruba rwihangana, kandi rutarimo gushidikanya.

Trump Avuga ko Afite Ibitekerezo kuri Iran, Ariko Adakoresheje Ingabo za Amerika

0

Donald Trump yatangaje ko afite uburyo ateganya gukemura ikibazo cy’umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, ariko ko kugeza ubu ntarafata icyemezo cyo kohereza ingabo cyangwa kwinjira mu ntambara.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Trump yavuze ko “hari amahitamo menshi ashoboka”, ariko ko nta na rimwe muri ayo yemeje igihe azafatirwa. Yashimangiye ko nubwo afite ibitekerezo bikomeye, “ntacyo arashyira ku murongo nk’igikorwa cya gisirikare.”

Ibi bije mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Amerika na Iran, ndetse n’igitutu gikomeje kwiyongera nyuma y’ibitero n’ibyemezo bya dipolomasi byagiye bihungabanya umubano w’ibihugu byombi.

Trump yakomeje avuga ko agifite icyizere cy’uburyo bw’amahoro bushoboka, ariko ko Iran igomba kureka ibikorwa biyibangikana n’amategeko mpuzamahanga niba ishaka umuti w’ikibazo mu nzira ya diplomasi.

Bigenda Bite Iyo Bari Gutwika Umurambo W’umuntu Wapfuye? Reka Tuzenguruke Mu Cyumba Bikorerwamo Urebe.

Urupfu burya ni igice ntasimburwa kigize ubuzima bw’umuntu, ube umukire cyangwa se umukene uko bimeze kose iherezo ry’ikiremwamuntu ni rimwe, ni urupfu.

Icyakora buri gace kagize isi gafite uburyo gaherekezamo umuntu wabo uba wapfuye dore ko aba atazagaruka mu buzima ukundi.

Muri iki gihe bumwe mu buryo bwo guherekeza abapfuye ni ugutwika umurambo (cremation), ni ingingo itavugwaho rumwe yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga ariko ni igikorwa kibaho mu bihugu byinshi ndetse bikaba bivugwa ko no mu Rwanda vubaha ubu buryo buzashyirwa mu itegeko muburyo bwo kurengera ubutaka.

Gutwika umurambo ariko nubwo wakumva ari agashya kaba kageze mu gihugu cyacu, ni igikorwa kimaze imyaka ibihumbi gikorwa mu bice bitandukanye by’isi.

Ariko se benshi bajya bibaza ngo ubundi umurambo w’umuntu bawutwika gute, bakoresha iki, bikorerwa he, hasabwa iki? Benshi baziko ari ugutwika nk’utwika imyenda ishaje ariko abantu bacye cyane nibo bazi inzira za nyazo binyuramo ngo umurambo w’umuntu utwikwe. Niyo mpamvu kuriyi nshuro tugiye kubibereka byose.

 

Mbere yuko batangira igikorwa cyo gutwika umurambo wa nyakwigendera hari ibikurikizwa inzira kuyindi kugira ngo bikorwe mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bihesha icyubahiro nyakwigendera.

Inzira ya mbere, Iyo abo mu muryango wa nyakwigendera bamaze kumusezera neza, ukuriye uwo muryango cyangwa ufite mu nshingano igikorwa cyo gutwika umurambo hari ibyangombwa abanza gusuzuma ko byuzuye, ibi birimo: urwandiko rwemeza ko umuntu yapfuye koko rutanzwe na muganga, urwandiko ruriho imikono y’abagize umuryango we rwemeza ko bemera icyo gikorwa cyane ko iyo cyatanngiye kidashobora guhagarara. Izi nzandiko iyo zimaze kuboneka umubiri werekezwa mu cyumba cyabugenewe kugira ngo utegurirwe gutwikwa. Aha harimo gukarabya, guhanagura no kwambika umurambo, hano basuzuma ko nta bintu by’agaciro nyakwigendera yari yambaye bakabimukuraho kereka iyo byemejwe ko nabyo bigomba gutwikwa hamwe n’umurambo.

Icyakora ibikoresho byashyizwe mu mubiri bizirana n’ubushyuhe bukabije bibanza gukurwamo ngo bitaza guteza impanuka mu gihe cyo kuwutwika. Iyo birangiye umubiri ushyirwa mu isanduku y’igiti cyangwa ya pulasitike kuburyo biza koroha ko iza kuyongana n’umurambo, izi sanduku si zimwe zihenze zikoreshwa mu gushyingura ahubwo ziba zikoze mubintu byoroheje ngo hagabanywe n’igiciro cyo gutwika.

Nyuma yibi umurambo werekeza mu cyumba cyagenewe gutwikirwamo, iki kiba cyubakishije ibikoresho bibasha guhangana nubushyuhe bukabije, reka tubibutseko iki cyumba kiba kirimo ubushyuhe burenga dogere 600. mu gutwika umurambo hifashishwa umuriro w’amashanyarazi cyangwa se gaze (gas) umubiri ukimara kwinjizwa muriki cyumba imiryango yacyo ihita yifunga ndetse igikorwa kikaba kiratangiye, mu gutwika ibice byoroshye by’umubiri birimo uruhu, imikaaya ndetse n’inyama zo mu mubiri imbere nizo zibanza gushenguka bitewe n’ubushyuhe bwinshi cyane, ibi kugira ngo bibe bifata hagati y’isaha n’amasaha abiri bitewe n’ingano y’umubiri bari gutwika.

Uko ubushyuhe bukomeza kwiyongera amagufa mato nayo atangira gushenguka ibi rero bituma icyari umubiri w’umubiri hasigara amagufa manini kandi akomeye ndetse n’utuvungukira. Kugira ngo igikorwa kigende neza iki cyumba bisaba ko kigira ubushyuhe bwinshi kandi budahindagurika, iyo gutwika umurambo birangiye bafata umwanya kugira ngo habanze hakonje babone gukuramo ibisigazwa by’umurambo.

Icyakora iyo gutwika umurambo birangiye hakurikiraho igikorwa cyo gukuramo amagufa (skeleton) maze agashyirwa mu mashini yabugenewe (cremulator) bakayasya ibivuye muriyi mashini babivanga n’ivu ryasigaye ubundi bigashyikirizwa umuryango wa nyakwigendera. Ivu rivuye mu murambo riba ripima hagati y’ikiro kimwe n’ibiro birindwi bitewe n’ingano y’umubiri wa nyakwigendera.

Iri vu rihabwa umuryango niwo uhitamo kurikoresha uko ubyumva harimo abarigumana mu rugo mu rwego rwo kwibuka uwabo ari hafi aho, hari abarishyingura mu nyanja rikajyanwa n’amazi, hari abarijyana mu nzu zabugenewe zirimo nabandi benshi ndetse hari n’abahitamo kurishyingura mu mva bagataba bisanzwe. Mu idini ry’abahindu bavuga ko gutwika uwatabarutse ari kimwe mu bice byo gukura roho ye mu mubiri maze igasubira aho yaturutse, aba ivu barishyingura mu nyanja cyangwa mu mugezi.

Aba Kristu n’aba Islam burya ntabwo bemera cyane igikorwa cyo gutwika umurambo kuko bizera ko nyuma y’ubu buzima bwo ku isi hari ubundi ndetse n’izuka niyo mpamvu bahitamo gushyingura umubiri uko wakabaye mu mva. Mu bihugu nk’ubuyapani gutwika umurambo nigikorwa kizwi cyane kandi gikorwa n’abantu hafi ya bose bitewe nuko ari igihugu kitagira ubutaka buhagije bwo kubakaho amarimbi.

Ariko se wowe wakwemera ko batwika umurambo w’umuntu wawe wapfuye?

Menya bimwe mubiza bigize Indagamuntu y’ikoranabuhanga 

0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko icyiciro cya mbere cy’igerageza ryo gutanga indangamuntu nshya z’ikoranabuhanga kizatangira mu kwezi gutaha kwa Nyakanga. Iki kigo cyanagaragaje itandukaniro riri hagati y’indangamuntu nshya n’iriho ubu, kigaragaza ko iyo nshya izajya itangwa guhera umuntu akivuka.

Ubuyobozi bwa NIDA bwatangaje ko ibikorwa remezo bikenewe kugira ngo izi ndangamuntu nshya zitangwe bimaze kugerwaho ku kigero cya 90%, bikaba bitanga icyizere cy’uko igerageza rizatangira mu kwezi gutaha.

Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Josephine Mukesha, yasobanuye ko indangamuntu y’ikoranabuhanga izaba irimo amakuru y’umuntu bwite ndetse n’ibimenyetso by’imibiri (biometric).

Indangamuntu nshya y’ikoranabuhanga izaba iboneka mu buryo bukurikira: ikarita ifatika, kode y’imibare,  Bitandukanye n’indangamuntu isanzwe itangirwa ku myaka 16, iyi nshya izatangirwa umuntu akivuka. Abemerewe guhabwa iyi ndangamuntu bongewemo harimo: Abana bavutse mu Rwanda, barimo n’abatoraguwe badafite ababyeyi, Abimukira n’abanyamahanga bari mu gihugu ku gihe gito, Abahawe ubuhungiro n’impunzi, Abaturage basanzwe bashaka irangamuntu ivuguruye.

Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Josephine Mukesha, yagaragaje itandukaniro rikomeye ati: “Kugeza ubu, twatangaga indangamuntu ku bafite imyaka 16 kuzamura, ariko iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga izatangirwa umuntu akivuka.”

 

Indangamuntu nshya ntizongera kugaragaza amakuru nk’igitsina, umwaka w’amavuko cyangwa ubwenegihugu. Ahubwo, izajya igira nimero yihariye itagaragaza amakuru y’uyifite. Uburyo bwo gucunga no kugenzura izi ndangamuntu bumaze kurangira hafi ya bwose, igerageza rikaba riri gukorwa n’ibikoresho biri gutegurwa. Igerageza rizatangira muri Nyakanga naho gutanga indangamuntu ku buryo busesuye bitangire muri Kanama uyu mwaka.

Ku myaka 42 avuga ko atarigera abonana n’umugabo nubwo yigeze gushinga urugo ariko ntibimuhire.

0

Uyu mugore w’imyaka 42 yatunguye abantu bikomeye nyuma yo gutangaza ko agize iyi myaka yose atarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe nubwo yigeze gushaka umugabo ariko bakaza gutandukana.

Yitwa Rhasha akomoka Jacksonville muri leta zunze ubumwe za Amerika, uyu yagaragaye mu kiganiro gisanzwe kizwiho gutumira abagore n’abakobwa bakiri amasugi ariko bagize imyaka yigiye hejuru guhera kuri 30 kuzamura, uyu avuga ko atarabasha gukora imibonano na rimwe ndetse noneho ubu yumva abyifuza.

Abajijwe ukuntu yigeze gushaka umugabo ariko akaba atarakoze imibonano yavuze ko uyu bashakanye ataruko bagamije kubana ahubwo bashyingiranywe kugira ngo uwo mugabo abashe kubona ibyangombwa byo kuba muri Amerika. Uyu avuga ko nubwo yashyingiranywe n’uyu mugabo atigeze ararana nawe mu cyumba na rimwe, mu myaka ye yose yemeza ko atigeze agendana n’abahungu cyane kuko batamukundaga bitewe n’umubyibuho ukabije yari afite.

Uyu avuga ko uretse ibyo, mu buzima bwe yumvaga nta muntu wamukunda bitewe n’imiterere y’umubiri we bigatuma yumva atifitiye icyizere, uyu yamaranye mu mategeko n’umugabo amezi 10 ariko ngo nta na rimwe bigeze baryamana kuko amasezerano bagiranye atarayo kubana nk’umugore n’umugabo ahubwo byari ugufasha uwo mugabo kubona ibyangombwa byo kuba muri Amerika.

Abashakashatsi bo mu Bushinwa bagiye Gukora Robot ifite ubushobozi bwo Gutekereza Nk’umuntu m’Uburyo bwa AI

Abashakashatsi bo muri Chinese Academy of Sciences na South China University of Technology, mu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Nature Machine Intelligence, berekanye bwa mbere ubuhamya ko porogaramu z’ubwenge bw’ubukorano (AI) nka ChatGPT na Google’s Gemini Pro Vision zishobora gutekereza mu buryo buhuje kandi bugenda kumera nk’ubw’umuntu. Bakoresheje igerageza ryitwa “odd-one-out,” aho AI yasabwaga gutahura ikintu kidahura n’ibindi bitatu, maze batangira gutungurwa no kubona ko AI yagaragaje imico 66 itandukanye y’ubwenge bw’ibitekerezo, yerekana ubushobozi bugaragara mu gushyira ibintu mu byiciro kimwe nk’abantu mu buryo bwimbitse cyane cyane mu gusobanura amagambo ashingiye ku rurimi.

Nubwo aya makuru ari intambwe ikomeye mu gushyira mu gaciro ubushobozi bwa AI, abashakashatsi bagaragaje ko buke mu bumenyi buracyari hagati y’ubwenge bw’ubukorano n’ubw’umuntu. AI iri gutinda mu bintu bisaba kuzirikana isura zigaragara gusa (purely visual tasks) nko kugereranya amashusho, ndetse no mu bushobozi bwo gutekereza (analogical thinking) cyangwa kumenya ibintu bitagira gusa ishusho ahubwo no kumva akamaro kabyo. Ibyo bibazo biracyasigaye mu rugendo rwo gufasha AI gusobanukirwa byimbitse, haracyari inzira ndende mu kugera ku bwenge nyabwo bw’ubukorano.

Ibyavumbuwe hano bigaragaza ko, nubwo AI itageze ku rwego rw’ubwenge “kamere”, hari imiterere y’ubwenge bw’amagambo (conceptual understanding) ibasha kunganira ubw’umuntu. Bishingiye ku isano y’iyi mico y’ubwenge na neural activity mu bwonko bw’umuntu, ubushakashatsi bushobora gutuma AI ikurikizaho inzira z’ubushobozi nk’iz’ahantu h’ubwenge buhanitse. Ibi bizafasha mu gushyiraho sisitemu zishobora gukorana neza n’abantu mu by’ubwenge, kandi bizaba ari intandaro yo gukora AI ishobora gufata ibyemezo bikwiye mu buryo bubona neza ngo ibeho mu muryango wacu mu buryo bwuzuye.

Kuva ikirunga cyatuka muri indonesia, indege zibarirwa mu mari makumyabiri n’eshanu zahagaritswe

0

Iruka ry’ikirunga kiri ku kirwa cya Flores muri Indonesia ryateje impungenge zikomeye, rihagarika ubwikorezi bwo mu kirere ku buryo bwihuse. Abayobozi bo ku kibuga cy’indege batangaje ko byibura indege 25 zahagaritswe bitewe n’umwotsi mwinshi waturukaga mu kirunga, washoboraga gushyira ubuzima bw’abagenzi n’abapilote mu kaga.

Umwotsi n’ivu ry’ikirunga ryakwirakwiye mu kirere mu bilometero byinshi, bituma indege nyinshi zihagarikwa cyangwa zigahindurirwa icyerekezo. Abashinzwe iby’ubwikorezi n’ubutabazi bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’ingaruka zishobora gukomoka kuri iryo ruka, cyane cyane ko abaturage bo mu bice bihana imbibi n’ikirunga barimo kwimurwa.

Ubuyobozi bwa Indonesia bwatangaje ko buri gukorana n’inzego z’ubutabazi, ubuvuzi, ndetse n’indege kugira ngo bakomeze kugenzura uko ikirere gihagaze no kugabanya ingaruka ku musaruro w’ingendo z’indege.

Iyi ni imwe mu nkongi z’ibirunga zikomeje kugaragara muri Aziya y’amajyepfo, aho Indonesia iri mu bihugu bifite ibirunga byinshi bikora ku isi, bikaba bisaba ubwirinzi buhoraho.

Kurya amagi menshi ni byiza cyangwa ni bibi?

0

Amagi ni kimwe mu biribwa bikunzwe cyane ku isi kubera uburyo aboneka byoroshye n’uko aribwa mu buryo bwinshi. Abantu benshi bayafata ku ifunguro rya mu gitondo cyangwa mu mafunguro yihuse (fast food), kubera uburyo abyara imbaraga vuba. Ariko se, kurya amagi menshi buri munsi ni byiza cyangwa bifite ingaruka ku buzima?

Abahanga mu mirire batandukanye bagaragaje ko amagi akungahaye cyane ku ntungamubiri zifasha umubiri w’umuntu, ariko kandi bakaburira ku ngaruka zishobora guterwa no kuyarya birengeje urugero. Muri iyi nkuru, turasesengura neza ibyiza n’ibibi byo kurya amagi menshi, kugira ngo umenye uko wayashyira ku rugero rwiza mu ifunguro ryawe.

Ibyiza byo kurya amagi menshi (mu rugero ruboneye)

  • Intungamubiri nyinshi
    Amagi akungahaye kuri protein, vitamin A, B2, B12, D, na choline, zose zikenerwa mu mikorere y’umubiri.
  • Kongerera umubiri imbaraga
    Buri gi rifite protein nziza ifasha mu bwubatsi bw’imikaya, bikaba byiza cyane ku bantu bakora siporo cyangwa abana bakura.
  • Gufasha ubwonko n’amaso
    Choline iboneka mu magi ifasha mu mikorere myiza y’ubwonko, naho lutein na zeaxanthin birinda imiyoboro y’amaso.
  • Gufasha kugabanya ibiro
    Kurya amagi ku ifunguro rya mu gitondo bituma wumva uhaze igihe kirekire, bityo bikagabanya kurya kenshi.

Ibibi byo kurya amagi menshi (birengeje urugero)

  • Cholestérol nyinshi
    Igice cy’umuhondo cy’igi kirimo cholesterol nyinshi. Kurya amagi menshi buri munsi bishobora kongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima.
  • Kongera ibyago bya stroke
    Abafite umuvuduko ukabije w’amaraso cyangwa diabète bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara stroke iyo barya amagi menshi.
  • Indwara ziterwa n’umwanda
    Iyo amagi atabitswe neza cyangwa atatetswe neza, ashobora gutera mikorobi nka Salmonella igatera impiswi n’indwara zo mu nda.
  • Imvune ku mwijima
    Kurya cyane igice cy’umuhondo cy’igi gishobora gutuma umwijima ukora cyane mu gushungura cholesterol, bikaba byatera ibyago byo kurwara umwijima.

Kurya igi 1 kugeza kuri 2 ku munsi ku muntu muzima ntibigira ingaruka mbi. Ariko ku bantu bafite cholesterol iri hejuru, indwara z’umutima cyangwa diyabete, bagirwa inama yo kugisha inama umuganga mbere yo kurya amagi menshi.