spot_img
Ahabanza Blog Page 4

Iran Yarashe Misile Zigana Ku Kigo Cya Gisirikare Cy’abanyamerika Kiri Muri Qatar. Dore Ibyo Ukwiye Kumenya Kuri Iki Gitero

0

Kuri uyu wa Mbere, Iran yarashe misile nyinshi zigana ku bigo bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri muri Qatar, nyuma y’uko Amerika igabye ibitero ku bikorwa bya nikleyeri bya Iran mu mpera z’icyumweru.

Ingabo za Qatar zishinzwe kurinda ikirere zabashije gufata izo misile inyinshi zitaragwa k’ubutaka, kandi kugeza ubu nta raporo y’abantu bakomerekeye cyangwa bapfuye iratangazwa. Nubwo bimeze bityo, Qatar yamaganye icyo gitero cya Iran ku kigo cya gisirikare cya Al Udeid, igihamya nk’igikorwa cyibasira cyane ubusugire n’ikirere cya Qatar.”

Niba ubonye iyi nkuru ubu, dore andi makuru y’ingenzi tumaze kumenya kuri iki gitero:

Misile zarafashwe: Ubuyobozi bwa gisirikare bwa Amerika bwatangaje ko ikigo cya Al Udeid cyagabweho igitero hakoreshejwe misile za “ballistic” z’ibirometero bigufi n’ibiciriritse zaturutse muri Iran. Minisiteri y’ingabo ya Qatar yemeje ko misile zose zarashwe zabashije gufatwa neza n’ubwirinzi bw’ikirere cyayo. Amakuru yizewe avuga ko Iran yabanje gutanga ubutumwa bwo kuburira Qatar mbere yo gutangiza igitero, mu rwego rwo kugabanya ibihombo no kugira ngo bigaragare ko hari amahirwe yo gutuza ibintu.

Ibyatangajwe na Iran: Nyuma y’iki gitero, umutwe wa gisirikare wa Iran uzwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps watangaje ko “nta gikorwa na kimwe kibangamiye ubusugire bw’igihugu, uburenganzira bwacyo cyangwa umutekano wacyo kizigera gisigara kitahawe igisubizo.” Iran yongeyeho ko igishishikajwe no gukomeza umubano mwiza na Qatar, inemeza ko ibitero byagabwe kure cyane y’ahatuwe n’abaturage cyangwa ibikorwa remezo by’ubuzima busanzwe, nk’uko byatangajwe na Sekreteriyati y’Inama Nkuru y’Umutekano wa Iran.

Amerika yari yiteguye kwihimurwa: Ubuyobozi bwa Perezida Trump bwari busanzwe buzi ko Iran ishobora kwihorera nyuma y’uko Amerika igabye ibitero kuri sitasiyo za nikleyeri za Iran. Ifoto yafashwe na satelite ku wa 19 Kamena yerekanye ko indege zose zitari mu bikorwa byo guhungira mu mwanya wihariye zasohowe mu kigo cya Al Udeid mbere y’igitero, bigaragaza ko hari icyizere.

Indege nyinshi zasubijwe inyuma: Indege z’ubucuruzi zigera kuri 26 zari zerekeje i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu cyangwa i Doha muri Qatar zahawe amabwiriza yo guhindura icyerekezo kubera ifungwa ry’ikirere cy’iyo ntara ku wa Mbere.

Ibi ni bigo bya Gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigiye biri ahantu hatandukanye mu bihugu byo mu Kigobe:

 

 

Wari Uziko Atari Byiza Gusoma Umuntu Wapfuye Nubwo Hari Ababikora? Dore Ingaruka.

Abantu bagira akababaro mu buryo butandukanye, sibyo gusa abantu basezera ababo nabwo muburyo butandukanye ariko hari ababikora mu buryo buteye inkeke, nkabo ubona basoma umurambo biturutse ku rukundo bakundaga nyakwigendera, ariko se waba uzi ingaruka mbi ku buzima zaba zirimo hano?

Umuhanga mu by’ubuzima dogiteri Viktor Ivanovik wo muri Moldavia yagaragaje ko ibi birimo ingaruka nyinshi ndetse abantu bakwiye kubihagarika.

Yagize ati: “nyuma y’amasaha icyenda (9) umuntu apfuye burya umubiri we utangira kwangirika ndetse na za microbe zigatangira gukwirakwira ahantu hose, aha ni naho uzumva hatangiye kuza umwuka utari mwiza. Hano rero uretse no kuba umwuka utari mwiza ushobora gutuma utamererwa neza mu mubiri ariko na microbe burya nawe zitangira kukwinjiramo”

Bamwe usanga basoma ba nyakwigendera nko ku kiganza, ku gahanga ndetse bakaba bagiye basubiza uwo mugabo ko bidashoboka ko watakaza nk’umubyeyi wawe ngo ureke kumusoma umusezera, hari abavuga yakwemera akandura izo ndwara cyangwa agakuramo ibyo byago ariko ntareke umuntu agenda atamusezeye uko abyifuza.

Dore Ibyo Ukwiye Kumenywa Ku Ndege Ya Amerika Yakoreshejwe Mu Gitero Kuri Irani. Radar Ntago ishobora kuyibona

0

Iyi ndege yitwa B-2 Spirit, izwi kandi nka “B-2 Stealth Bomber,” ni indege y’intambara idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yakozwe n’uruganda rwa Northrop Grumman, Indege ya B-2 Stealth Bomber yakozwe mu myaka irenga 30 ishize. Yafashe ikirere bwa mbere mu mwaka wa 1989, bivuze ko kugeza mu 2025 ishobora kuba imaze imyaka 36. Ni indege ifite amateka maremare kandi ifite ikoranabuhanga rihanitse rikoreshwa cyane mu bikorwa bya gisirikare. ikaba yarakozwe mu rwego rwo gutanga ubushobozi buhanitse bwo kugaba ibitero mu buryo budasanzwe, cyane cyane ahari ubwirinzi bwinshi bwa gisirikare.

Bwa mbere iyi ndege ya B-2 Spirit yagaragaye mu kirere byari ku itariki ya 17 Nyakanga 1989.

Nigute iyi ndege yihisha ku radar

  • Ifite igishushanyo cyayo kidasanzwe (Flying Wing Design): Ifite umubiri usa n’ibaba rinini rimwe ritagira umubiri usanzwe w’indege, bituma ibice byinshi byayo bidafata imirasire ya radar nk’indege zisanzwe.

  • Iyi ndege yubakwa hifashishijwe ibikoresho by’umwihariko bishobora kwinjiza cyangwa gusohora imirasire ya radar aho kuyisubiza, bigatuma igabanuka cyane ku buryo radar idashobora kuyibona neza.

  • Iyi ndege Ifite tekinologi igabanya ubushyuhe ikoresha n’amajwi, bityo bikagorana ko ibonerwa hifashishijwe ibimenyetso by’a Radar cyangwa ibindi bimenyetso by’ubushyuhe n’amajwi ku rugamba.
  • Ibice bya moteri n’imiyoboro yayo biri mu myanya ituma ingufu z’imirasire ya radar n’ibindi bimenyetso bidashobora gusohoka cyangwa gukwirakwira mu buryo bworoshye.

Uburyo B-2 ishobora kuguruka intera ndende

B-2 ishobora kuguruka intera ya kilometero zirenga 11,000 (mil 6,000 z’inyanja) idafashe lisansi. Iyi ndege ishobora kuguruka amasaha arenga 40 mu kirere, cyane cyane iyo ifashijwe kongererwa lisansi mu gihe iri mu rugendo. Ifite ubushobozi bwo gukora ingendo ku butumburuke bwo hejuru cyane no hasi cyane bitewe n’icyo igiye gukora, bigatuma igira amahitamo menshi mu buryo bwo gutungura umwanzi.

Ubushobozi bwo gutwara intwaro zikomeye

B-2 ifite ubushobozi bwo gutwara intwaro zikomeye cyane zirimo ibisasu bisanzwe (conventional bombs), ibisasu bya nikleyeri, ndetse n’ibisasu byibasira ibirindiro byihishe cyangwa bikomeye (bunker-buster bombs). Ibi biyihesha ubushobozi bwo kugaba igitero ku nsisiro ziri kure, zifite uburinzi bwinshi, no gutera mu buryo butunguranye.

Ni ayahe mateka y’intambara, B-2 ifite, by’umwihariko mu gitero kuri Irani

B-2 yatangiye kuguruka mu 1989, inakoreshwa bwa mbere mu bikorwa bya gisirikare mu ntambara ya Kosovo mu 1999. Kuva ubwo, yagiye ikoreshwa mu bikorwa byo mu Butayu bwa Iraq, Afghanistan n’ahandi. Muri Kamena 2025, iyi ndege yagize uruhare rukomeye mu gitero cya Amerika cyagabwe kuri Irani, aho yagabye ibisasu bikomeye ku nsisiro za nikleyeri za Fordow, Natanz na Esfahan mu rwego rwo gukumira iterambere rya gahunda z’intwalo za kirimbuzi za Irani.

Iyi ndege iri mu zigura menshi cyane ku isi. Indege imwe ya B-2 igura hafi miliyari 2 z’amadolari y’Amerika. Gukora no kubungabunga B-2 bisaba amafaranga menshi cyane kubera ikoranabuhanga rihanitse ikoreshamo n’uburyo bukomeye bwo kuyibungabunga.

Amerika Yashyize Yemera Ko Itazi Aho Irani Yahishe Ibikoresho Byayo Bya Nikleyeri.

0

Nyuma y’umunsi umwe gusa Amerika itangaje ko yarashe ibisasu biremereye muri Iran ahantu hatatu hatandukanye ndetse ikemeza ko yagamburuje Iran ikaba itazongera kugerageza gukora ibisasu bya kirimbuzi, kuri ubu ubutegetsi bwa Amerika bwasohoye amakuru mashya avuga ko nubwo barashe ibyo bisasu mu rukerera rwo ku cyumweru, ariko batazi ahantu nyakuri Iran yari yarimuriye ibikorwa byayo cyane cyane ubutare bwa Uranium (iraniyumu) buyunguruye neza.

 

Visi Perezida wa Amerika JD Vance avuga ko bagiye gukora ibishoboka bakagirana ibiganiro na Iran mu minsi ya vuba kuburyo bizasiga bamenye neza aho Iran yahishe mwene ibi bikoresho bibura gato ngo bibyazwemo igisasu kirimbuzi. Amerika ivuga ko kugeza ubu Iran ifite ibikoresho byuzuye neza byakorwamo intwari 9 cyangwa 10 za kirimbuzi ariko ikemeza ko bitayorohera gukora izi ntwaro kuko ibikoresho bari kwifashisha Amerika na Israel babisenye mu bitero bamaze iminsi bagaba.

Leta ya Iran yo ivuga ko ntabindi biganiro izongera kugirana na Amerika kuko amerika yabatengushye kenshi mu gihe ibiganiro byabaga bigeze kure, byahumiye ku mirari ubwo Amerika yagabaga ibitero by’indege kuriki cyumweru ndetse na Israel bafatanyije. Kugeza ubu byemezwa ko iyi Uranium Iran ifite aricyo kintu gikomeye giteye inkeke abanyamerika ndetse aricyo kintu Iran izahora ikangisha cyangwa yifashisha mu rwego rw’ibiganiro.

Amerika na Israel bavuga ko ibitero Amerika yakoze byabatwaye imyaka 26 babitegura ndetse bikaba byaragenze neza, bavuga ko nubwo byakozwe ariko inkambi bari bakeneye gusenya zangiritse byoroheje batazisenye burundu uko babyifuzaga. Gusa Israel yo yemeza ko ifite amakuru ya nyayo y’ubutasi yerekana ko Iran yari yaramaze kwimura ibikoresho byose bya nkenerwa birimo na Uranium itunganyije neza yakorwamo ibisasu (military grade uranium).

Iran nayo ubwayo itangaza ko ibikoresho byabo by’ibanze ntanakimwe cyangiritse kuko byari byaramaze kwimurwa bikajyanwa ahantu hatekanye.

Iran Yatangaje Ko Igomba Gusubiza Amerika Vuba Bidatinze.

0

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yavuze ko Amerika “igomba guhabwa igisubizo cy’ibyo yateje”, nyuma yo gutera bombe ahantu hatatu h’ibirindiro bya nikleyeri muri Iran.

Pezeshkian yavuze ko Iran itazigera yemera gushyirwaho igitutu cyangwa igasuzugurwa.

Yagize ati:

“Iran ntizigera ishyirwa ku kaboko n’imbaraga z’ubugizi bwa nabi. Tuzakomeza kurengera ubusugire bw’igihugu cyacu, nubwo byadusaba igitambo gikomeye.”

Ibi bivuze ko Iran ikomeje kugaragaza ko izasubiza ibitero byakorewe ku butaka bwayo, kandi ko guhagarika iterambere ryayo rya nikleyeri bitazashoboka binyuze ku gitutu, ahubwo bisaba ibiganiro byubaka cyangwa kubahana hagati y’ibihugu.

Pezeshkian kandi yakomoje ku kuba ibihugu bikomeye birimo Amerika bikeneye kureba kure, aho gushaka guhindura Iran nka igihugu cyoroheje ku butegetsi cyangwa gihora gitegekwa, ahubwo bagomba kuyifata nk’igihugu gifite ubusugire n’ubwigenge bidasubirwaho.

Mbere yaho, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo, Pete Hegseth, yavuze ko ibyo bitero bitari bigamije guhindura ubutegetsi, ahubwo ko byari bigamije guhagarika Iran kugira intwaro za kirimbuzi.

Muri icyo kiganiro cyabereye muri Pentagon, General Dan Caine yavuze ko Amerika yateye bombe 14 zo gutobora ibirindiro bikomeye (bunker busters) muri ibyo bitero.

 

Manchester City Yamaze Kubona Uzasimburwa Pep Guardiola

0

Ikipe ya Manchester City irimo kwitegura ubuzima nyuma ya Pep Guardiola, kuko bizwi ko igihe cye cyo kuva ku butoza bw’iyi kipe kigiye kugera. Nk’uko amakuru yizewe abivuga, City yamaze kumenya umutoza izazana ngo amusimbure, ndetse ibiganiro by’ibanga ngo bimaze gutangira.

Gusa iyi nkuru ishobora kuzamura impaka no gutungura benshi, kuko uwo mutoza ushobora gusimbura Guardiola atari uwo benshi batekerezaga. Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru baravuga ko ibi bishobora guteza impinduka zikomeye mu mikinire y’iyi kipe yigaragaje cyane ku rwego mpuzamahanga mu myaka ya vuba.

Ni nde ugiye gusimbura Pep Guardiola? Ese azashobora kuzuza inkingi z’uyu munya-Catalonia wagejeje City ku rwego rwo hejuru mu mupira w’i Burayi?

Umuhanzi Chris Brown yahakanye ibyaha ashinjwa mu rubanza rw’i London 

0

Umuhanzi n’umukinnyi w’amafilimi w’Umunyamerika Chris Brown, w’imyaka 36, yahakanye icyaha cyo kugerageza gukomeretsa umuntu abigambiriye, aho ashinjwa kuba yarakubise icupa umugabo witwa Abraham Diaw muri nightclub izwi nka Tape club iherereye i Londres.

Mu rukiko rwa Southwark Crown Court kuri uyu wa Gatanu mu gitondo, Chris Brown n’undi bashinjwanya hamwe witwa Omololu Akinlolu  bombi bahakanye icyaha cyo kugerageza gukomeretsa Diaw ku bushake. Banaregwa kandi icyaha cyo gukomeretsa Diaw (actual bodily harm) ndetse Chriss Brown wenyine ashinjwa no gutunga intwaro itemewe.

Ntibasabye kwiregura kuri ibyo byaha byose, ahubwo urubanza ruzongera gusubukurwa ku wa 11 Nyakanga 2025. Gusa byamaze gutangazwa ko urubanza nyir’izina ruzatangira ku itariki ya 26 Ukwakira 2026 rukazamara hagati y’iminsi itanu n’irindwi.

Chris Brown yageze ku rukiko saa tatu za mu gitondo, ahasanga itsinda rinini ry’abafotora, yinjira mu nyubako atavuze ijambo na rimwe. Muri salle y’inkiko, hari abantu barenga 20 bari baje kumushyigikira, benshi muri bo bari abafana. Nyuma yo gutabwa muri yombi n’abapolisi kuwa 15 Gicurasi mu masaha ya saa munani z’ijoro ubwo yari amaze kugera mu Bwongereza aje gutangira igitaramo cya Breezy Bowl XX, yaje kurekurwa by’agateganyo ku ngwate ya miliyoni 5 z’ama-pound, ahita akomeza igitaramo cye mu mujyi wa Cardiff ku wa Kane.

Arateganya gukomeza ibitaramo i Londres, Manchester, Birmingham, Glasgow no mu bindi bihugu by’i Burayi.

Ababyeyi Bakodesheje Ababyinnyi Bambaye Utwenda Tugufi Kugirango Bashimishe Umwana W’umuhungu Wabo

0

Mu mujyi wa Hsinchu, muri Tayiwani, ababyeyi bateje impagarara nyuma yo gukodesha ababyinnyi bambaye ubusa hafi ya hose ngo basusurutse umuhango w’irangiza ry’amashuri y’umuhungu wabo. Ibi byabaye ku mugaragaro mu muhanda imbere y’ishuri, bituma abantu benshi barimo abarezi n’abaturage bagaragaza uburakari.

Amashusho y’ibyo birori yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umwe mu babyinnyi azamuka ku modoka imbere y’ishuri ari kubyina mu buryo buteye isoni, ari imbere y’abanyeshuri n’ababyeyi.

Polisi yahise itangiza iperereza, ivuga ko igikorwa nk’iki kitemewe ku mugaragaro kandi gishobora guhanirwa n’amategeko yerekeye umutekano rusange.

Ababyeyi b’uyu mwana bo bavuze ko bashakaga kumutera ishema no kumushimira uko yitwaye mu mashuri, ariko benshi bakomeje kunenga cyane uburyo bahisemo bwo kubigaragaza. Abayobozi b’ishuri bavuze ko bazafata ingamba kugira ngo ibisa nk’ibi bitazongera kubaho.

Waruziko mu kinyejana cya 16 hari icyorezo cyo kubyina cyahitanye abantu benshi?

0

Mu kwezi kwa Nyakanga mu 1518, abaturage bo mu mujyi wa Strasbourg (wari ugize Igihugu cy’Abadage cyari mu Muryango w’Abami) bagizweho n’icyorezo gitunguranye cyabateye kubyina batabishaka ndetse ntibashobore kwifata. Ibyo byatangijwe n’umugore witwaga Frau Troffea, watangiye kubyina mu muhanda atuje, azunguruka, azunguza amaguru n’umubiri we mu buryo budasobanutse.

Yabikoze wenyine hafi icyumweru cyose, ariko bidatinze, abandi baturage basaga mirongo itatu baje kumukurikira. Mu kwezi kwa Kanama, icyo cyorezo cyo kubyina cyari kimaze gufata abantu bagera kuri 400. Nta yindi mpamvu yabonetse isobanura icyo kintu, abaganga bo muri ako gace bavugaga ko ari ‘amaraso ashyushye’ kandi bagasaba abarwaye ko bakwiriye kubyina cyane kugira ngo uwo muriro cyangwa uburibwe bugabanuke

Hateguwe urubyiniro maze bazana n’ababyinnyi babigize umwuga. Umujyi wateye inkunga n’itsinda ry’abacuranzi kugira ngo batange umuziki ufasha abo barwayi, ariko ntibyatinze kuko barabyinnye birenze urugero bitangire kugira ingaruka. Abantu benshi batangiye kugwa kubera umunaniro ukabije. Bamwe barapfa bazize stroke (indwara yo mu bwonko) cyangwa umutima wahagaze.

Iryo sanganya ryabaye i Strasbourg ntiryabaye inzozi cyangwa umugani gusa, ahubwo rishingiye ku nyandiko z’amateka zo mu kinyejana cya 16. Kandi si ho honyine byabereye. Ibindi byago bisa n’ibi byigeze kuba mu Busuwisi, mu Budage no mu Buholandi, ariko ntibyigeze bigira ingaruka zikabije nk’izabaye mu 1518 i Strasbourg.

Ni iki cyaba cyaratumye abantu babyina kugeza bapfuye?

Nk’uko umushakashatsi w’amateka John Waller abivuga, ibisobanuro by’ibi byago bifitanye isano na Mutagatifu Vitus, mutagatifu wa Kiliziya Gatolika, abatuye mu Burayi mu kinyejana cya 16 bemeraga ko ashobora kuvuma abantu akabatera kubyina batabishaka. Iyo myemerere, iyo ihujwe n’ubwoba bw’indwara n’inzara byari byaribasiye i Strasbourg muri 1518, bishobora kuba byaratumye hahinduka ihahamuka rishingiye ku guhungabana byabaye icyorezo gifata igice kinini cy’umujyi.

Izindi ngingo zishobora gusobanura ibyo byabaye zirimo ko ababyinaga bashoboraga kuba bari mu itsinda ry’idini ryihariye, cyangwa kobaba barariye ikintu kitari cyiza cyitwa ergot, ifu y’uburo yanduye ishobora gutera umuntu gutitira no kubona ibintu bitabaho.

 

Igisasu cya Iran Cyaguye ku Bitaro mu Majyepfo ya Israel

0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ibitangazamakuru byemeje ko igisasu cya misile cya Iran cyateye ibitaro biri mu mujyi wa Beersheba, mu majyepfo ya Israel. Amakuru ya mbere avuga ko hari abantu bakomerekejwe n’iri sanganya, nubwo umubare wabo utaramenyekana neza.

Ubuyobozi bw’ibitaro bwatangaje ko igisasu cyaguye hafi y’ubusitani bw’abarwayi, kigateza igikuba mu baganga n’abarwayi bari bahari. Inzego z’umutekano zahise zihagera kugira ngo zisuzume uko byagenze, ndetse hanatangijwe ibikorwa byo gutabara no gukura abarwayi ahantu hashoboraga kuba hageramiwe n’umutekano.

Minisiteri y’ingabo ya Israel yamaganye bikomeye iki gitero, ivuga ko ari igikorwa cy’ubugome ku baturage b’inzirakarengane. Yavuze kandi ko iki ari ikimenyetso cy’uko Iran irimo ikora intambara yambukiranya imipaka, binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Uru ni urundi rugero rw’ubukana buri gukomeza hagati ya Israel na Iran, aho impande zombi zimaze iminsi zisohora amagambo n’ibikorwa by’ubushotoranyi, bigahungabanya cyane umutekano wo mu karere ka Moyen-Orient.