Perezida Donald Trump yatangaje kuri uyu wa gatanu ko “nta gushidikanya” yatekereza kongera kugaba ibitero ku bikorwa bya nuclear bya Iran, igihe cyose yaba abona ko ari ngombwa. Ibi yabitangaje mu gihe ubuyobozi bwe bukomeje kugaragaza icyizere ko ibitero Amerika iherutse kugaba ku byicaro bya nuclear muri Iran byagenze neza, nubwo nta makuru mashya y’ubutasi aratangazwa yemeza ko Iran yasenywe burundu muri gahunda yayo ya nuclear.
Trump yagize ati: “Yego, nta gushidikanya, byaba ari ibintu bikomeye. Ni ibintu byansaba kumva koko bikwiye,” ubwo yabazwaga niba yatekereza kongera kugaba ibitero mu gihe raporo nshya z’ubutasi zaba zerekanye ko Iran irimo kongera gutunganya uranium.
Yongeyeho ko atatekereza ko Iran izasubira muri gahunda ya nuclear vuba, nyuma y’ibitero by’akozwe na Leta y’Amerika. Ariko kandi, ntabwo yagaragaje impungenge ku bijyanye n’aho hashobora kuba hari ibikorwa bya nuclear bya Iran bikorerwa mu ibanga, avuga ko Iran na Israël bose bashishikajwe no kubaho kuruta ibindi byose muri iki gihe.
Trump yagize ati: “Bumvise bananiwe. Kandi n’Abanya-Israël nabo barananiwe. Naganiriye nabo bombi, bose bashakaga ko ibintu birangira. Twakoze akazi gakomeye. Ubu icyo batekereza ni ejo hazaza, uko bazabaho.”
Hari impaka zikomeye mu Nteko ya Amerika nyuma y’inama yabereye muri Sena no mu Nteko Ishinga Amategeko, aho Abarepubulikani benshi bashimangiye ko ibitero byagize icyo bigeraho, mu gihe Abademokarate benshi bagaragaje gushidikanya, bavuga ko uranium igihari, kandi ko bidashobora kwemeza ko gahunda ya Iran ya nuclear yasenywe.
Muri Cameroun, hateganyijwe amatora ya perezida ku wa 5 Ukwakira 2025, ariko haravugwa ko ashobora kuba ari yo ya mbere Perezida Paul Biya ataziyamamazamo, nyuma y’imyaka irenga 40 ayoboye iki gihugu. Uyu muyobozi, ubu ufite imyaka 92, amaze igihe kirekire atagaragara mu ruhame, bikomeza gutera impungenge ku buzima bwe ndetse no ku bushobozi bwo gukomeza kuyobora igihugu.
Hari bamwe mu bayobozi, abashumba b’amadini ndetse n’abaturage basaba ko Paul Biya yegura, kugira ngo Cameroun ihabwe andi mahirwe mashya yo kuyoborwa n’undi muyobozi ushobora kuzanira igihugu impinduka. Kiliziya Gatolika ndetse n’amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu bavuga ko igihugu gikwiye ubuyobozi bushya buzana ubumwe, demokarasi no gukemura ibibazo by’ubukene n’umutekano muke bimaze igihe mu gihugu.
Nubwo Perezida Biya ataratangaza niba azongera kwiyamamaza, ishyaka rye riri ku butegetsi (CPDM) ririmo gucikamo ibice, bamwe baracyamushyigikiye, abandi bifuza ko habaho impinduka. Ibi byose byiyongeraho igitutu cya rubanda, impaka mu itangazamakuru, ndetse n’imyiteguro y’amatora yasubitswe y’inteko ishinga amategeko n’uturere, bigatuma amatora ya perezida arushaho kugaragaramo urujijo.
Bamwe bavuga ko kudakomeza kwiyamamaza kwa Biya byaba ari intangiriro y’amahoro n’impinduka zifasha Cameroun kuva mu bibazo by’ubutegetsi burambye, ubwisanzure buke no gukandamizwa kw’itangazamakuru. Ariko abandi baracyari mu rujijo niba koko ashobora kutongera kwiyamamaza, cyangwa niba ashobora gushyiraho uzamusimbura ukomoka mu ishyaka rye.
Ibi byose bituma amatora ya 2025 muri Cameroun yitabwaho cyane, kuko ashobora kuba amateka mashya mu buzima bw’igihugu cyari kimaze igihe kirekire kiyoborwa n’umuntu umwe.
Umunyamabanga wa Leta wa Amerika Marco Rubio yakiriye umuhango wo gusinya “Declaration of Principles” hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, ibumoso, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Rwanda, Olivier Nduhungirehe, iburyo,
Nk’uko CNN yabitangaje, amasezerano y’amahoro ateganyijwe gusinyirwa i Washington D.C. kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Mata 2025, yateguwe ku bufatanye n’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije guhagarika kumena amaraso mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho umutwe w’inyeshyamba bivugwa ko ushyigikiwe n’u Rwanda ugenzura igice kinini cy’ubutaka.
Trump we avuga ko ayo masezerano ari “meza cyane”, ndetse ashimangira ko ari intambwe ikomeye mu kugarura amahoro muri Afurika. Ariko kugeza ubu, abantu benshi ntibabifata nk’igihamya cy’amahoro ahamye kuko imitwe yitwaje intwaro itaragaragaza ko yiteguye gushyira hasi intwaro, ibintu byerekana ko ibibazo bikiri byinshi.
Mu butumwa yanditse ku rubuga rwe Truth Social, Trump yagize ati:
“Uyu ni umunsi ukomeye ku baturage ba Afurika ndetse n’Isi yose. Nshobora kutabona igihembo cya cy’amahoro n’iyo naba ndangije aya makimbirane nka Ukraine cyangwa Israel n’Iran. Ariko abaturage barabibona, kandi ibyo ni byo by’ingenzi kuri njye.”
Trump yiyerekana nk’“umuhuza w’amahoro” kandi yagaragaje ko yitabiriye gukemura amakimbirane ku isi, harimo n’intambara ikomeye iri mu burasirazuba bwa RDC ifite ubutunzi bwinshi bw’amabuye y’agaciro. Ayo masezerano ashobora no gufungura inzira ku nyungu z’ubukungu za Amerika mu karere, cyane cyane ku bijyanye no kubona amabuye y’agaciro akenerwa mu buhanga bugezweho.
Amasezerano y’amahoro azasinywa ku mugaragaro na Minisitiri wa RDC Thérèse Kayikwamba Wagner na Minisitiri w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, mu muhango uzayoborwa na Marco Rubio, Umunyamabanga wa Leta wa Amerika.
Jeff Bezos na Lauren Sánchez batangiye ibirori by’ubukwe bwabo buzamara iminsi itatu mu mujyi wa Venice, mu Butaliyani, kuva ku wa 26 kugeza 28 Kamena 2025. Ibi birori byitabiriwe n’abashyitsi b’icyubahiro bagera kuri 200–250, barimo Oprah Winfrey, Kim na Khloé Kardashian, Leonardo DiCaprio, Ivanka Trump, Jared Kushner, Mick Jagger, Orlando Bloom, Usher, Umwamikazi Rania, na Bill Gates, bukaba bwariswe “ubukwe bw’ikinyejana.”
Biteganyijwe ko bazasezerana ku wa 27 Kamena muri Basilika ya San Giorgio Maggiore, hakazaba n’igitaramo cy’umuhanzi Matteo Bocelli, umuhungu wa Andrea Bocelli. Ni ibirori bazaba birimo n’igitaramo cyabambaye isura ya The Great Gatsby, bizabera ku bwato bwa Bezos bwitwa Koru, n’ibirori bikomeye bya nyuma bizabera ahitwa Arsenale, nyuma y’uko bahinduye ahagombaga kubera ibirori kubera impamvu z’umutekano.
Nubwo amafaranga y’ibi birori atavugwaho rumwe, hari abavuga ko ari hagati ya €30 na 40 miliyoni, abandi $50 miliyoni, abategura ubukwe bavuga ko 80% by’abatanga serivisi ari Abanya-Venice, kandi abashyitsi bahamagarirwa gutanga inkunga ku mishinga y’umuco n’ibidukikije. Umuyobozi w’umujyi, Luigi Brugnaro, yavuze ko ubu bukwe “buzazana inyungu za miliyoni z’ama-euro ku bukungu bw’umujyi.”
Abaturage ba Venice n’amatsinda y’abaharanira uburenganzira nka “No Space For Bezos”, bakoze imyigaragambyo bamagana ubukwe nk’ikimenyetso cy’ubusumbane bukabije, urujya n’uruza rurenze urugero, n’ugufata ahantu rusange nk’ah’abantu ku giti cyabo. Ariko abategura ibirori bemeza ko bafite ingamba zo kudahungabanya abaturage, kandi ko bagomba kurengera umuco, no gushyigikira ubukungu bw’aho bukorewe.
Sánchez na Bezos basohotse muri hoteli ya Aman. Sánchez, umugeni wa Bezos, yari yambaye ikanzu ya kera yo mu mwaka wa 2003 yakozwe n’umuhanzi w’imideli Alexander McQueen. Iyo kanzu yari ifite umwihariko w’uko ugaragaza intugu (off-the-shoulder), kandi ni imwe mu myambaro y’imitako igezweho yambarwa n’ibyamamare ku munsi nk’uwo wihariye.Ivanka Trump ( Umukobwa wa President Donald Trump ) yari yambaye ikanzu irimo uturabo yakozwe n’umunyamideli uzwi witwa Oscar de la Renta. Yari kumwe n’umugabo we Jared Kushner, bagenda mu bwato bajya mu birori.Leonardo DiCaprio umukinnyi wa filime ukomeye cyane wamenyekanye muri Titanic ( yakinnye yitwa Jack ) yagaragaye ubwo yasohokaga muri hoteli ya Gritti Palace i VeniceUsher ari mu bwato ajya mu bukweKendall Jenner na Kylie Jenner ni abavandimwe b’abakobwa bazwi cyane ku isi mu rwego rw’imideli, imyidagaduro, no ku mbuga nkoranyambaga, uko ari babiri, basohotse muri hoteli ya Gritti Palace.Vittoria Ceretti, umunya mideli w’icyamamare, ubwo yasohokaga muri hoteli ya Gritti Palace.Kim Kardashian ubwo yasohokaga muri hoteliCorey Gamble na Kris Jenner ( nyina w’abakobwa b’ibyamamare barimo Kim Kardashian, Kourtney, Khloé, Kendall )bagaragaye mu bwato bwa taxi basohoka muri hoteli ya Gritti Palace.Khloé Kardashian ni icyamamare cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azwi cyane kubera kwigaragaza mu reality show y’umuryango we witwa Keeping Up with the Kardashians.Tom Brady ni umukinnyi w’amateka mu mukino wa American Football nawe ni umwe mubitabiriye ubwo bukweOprah Winfrey ni umwe mu bagore b’icyitegererezo ku isi, akaba icyamamare mu itangazamakuru, ubucuruzi, ibikorwa by’ubugiraneza, no mu mateka y’umuco wa Amerika.Sarah Staudinger ni umunyamideli w’Umunyamerika wamenyekanye cyane mu mwuga we, aho yashinze ikigo STAUDAbagize itsinda ry’abaharanira ibidukikije Extinction Rebellion bakoze imyigaragambyo kuri uyu wa Kane mu kibuga cya Piazza San Marco mu mujyi wa Venice, bamagana ibikorwa byangiza ibidukikije n’hindagurika ry’ikirere.
Ansu Fati ari hafi kurangiza neza igikorwa cyo kugurishwa muri AS Monaco, kandi amakuru avuga ko byose bishobora kurangira uyu munsi. Uyu kuva muri FC Barcelona, uzafasha iyi kipe yo muri Catalonia kugera ku ntego imwe mu zikomeye bari bihaye muri mercato y’iyi ya 2025.
Ansu Fati yarasanzwe yambara nimero 10, iyi nimero nimwe mu zifite amateka akomeye muri FC Barcelona, yambarwaga n’ibihangange nka Diego Maradona, Ronaldinho, na Lionel Messi.
Nk’uko bitangazwa na Mundo Deportivo, iyo nimero ntizamara igihe kinini itagira nyirayo, kuko FC Barcelona yamaze gufata icyemezo ko uzayihabwa ari rutahizamu w’imyaka 18, Lamine Yamal.
Ubushize, ubwo Ansu Fati yajyaga mu bwongereza agiye muri Brighton & Hove Albion, Barcelona yahisemo kudatanga nimero 10 kuko nta mukinnyi wari wagaragaza ubushobozi buhagije bwo kuyambara muri shampiyona ya 2023–2024.
Ariko Lamine Yamal yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi bakomeye ku mugabane w’i Burayi, ahitamo gusezera kuri nimero 19 ye asanzwe yambara, kugira ngo yambare nimero 10 y’icyubahiro. Kuri ubu, abatoza n’abayobozi ba Barcelona bemeza ko uyu musore afite ubushobozi buhagije bwo guhangana n’igitutu cy’iyi nimero ifite amateka akomeye.
Nairobi muri Kenya, Abantu 16 barishwe naho hafi abandi 400 barakomereka nyuma y’uko abantu ibihumbi bigabije imihanda yo muri Kenya ku wa Gatatu bamagana Leta, Umubare w’abapfuye wemejwe kuri uyu wa Kane n’umuyobozi wa Amnesty Kenya, Irungu Houghton, mu kiganiro yagiranye na CNN.
Aba bigaragambyaga bibukaga umwaka ushize w’imyigaragambyo yo mu kwezi kwa Kamena 2024, aho abaturage bigaragambyaga bamagana umushinga w’itegeko ry’imisoro, imyigaragambyo yasize abantu benshi bishwe, bitera uburakari mu gihugu hose.
Iyo myigaragambyo y’umwaka ushize yatumye Leta isubika umushinga w’itegeko ry’imari ryari riteganya kuzamura imisoro. Ariko kugeza n’ubu, urubyiruko rwa Kenya ruracyafite uburakari bukabije kubera ibikorwa bikekwa byo guhohotera abaturage n’inzego z’umutekano, birimo urupfu rwa mwarimu wapfiriye mu maboko ya polisi n’amasasu yarashwe ku mucuruzi wo ku muhanda utari witwaje intwaro.
Ku wa Gatatu, abantu ibihumbi bigaragambirije i Nairobi, Mombasa n’utundi duce dutandukanye, bibuka isabukuru y’iyo myigaragambyo. Muri Nairobi, imihanda ijya ku Nteko Ishinga Amategeko no ku biro by’umukuru w’igihugu yari yafunzwe mbere y’uko imyigaragambyo itangira.
CNN yemeje ko polisi yarashe amasasu ya nyayo kugira ngo ishegeshe abigaragambyaga bari batekanye, mu gihe Ikigo Ngenzuramikorere cy’Itumanaho cya Kenya (Communications Authority) cyategetse televiziyo na radiyo byose guhagarika kwerekana imyigaragambyo ya rubanda mu buryo bwa Live.
Abigaragambyaga benshi berekanye ibirindiro by’amasasu polisi yarashe. Polisi kandi yakoresheje imyuka iryana mu maso ndetse n’imodoka zisuka amazi menshi kugira ngo ibatatanye, ibintu bisa nkibyabaye umwaka ushize.
Icyo kigo cya Leta cyatangaje amakuru atariyo kivuga ko kugaragaza imyigaragambyo mu buryo bwa Live binyuranyije n’amategeko, kikanashyiraho ibyago byo gufatira ibihano ibitangazamakuru byabirenzeho.
Amashyirahamwe y’abaturage muri Kenya yamaganye icyo cyemezo, agatangaza ko gifite ishingiro ryo kunyuranya n’itegeko nshinga, kuko kugaragaza imyigaragambyo mu buryo bwa Live bifasha gukumira ihohoterwa rikabije n’iyica rubozo, kuko ibikorwa byose biba byerekanywe kandi byanditswe, bigafasha kubazwa inshingano.
Mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri ku itariki ya 25 Kamena mu nama yagarukaga ku buzima bwo mu mutwe, Dr. Butera yavuze ko umuntu umwe muri batanu mu Rwanda yahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko iyi mibare ikomeje kwiyongera bitewe n’ingaruka z’ibihe bibi by’amateka n’ubuzima busanzwe bw’abaturage.
Muri icyo kiganiro, Dr. Butera yagarutse ku ntego zo kongera imbaraga mu buvuzi bwo mu mutwe, aho yavuze ko hashyizweho ingamba zikubiyemo gutanga imiti mishya nka ketamine mu guhangana n’ibibazo birimo agahinda gakabije (depression), ndetse n’izi serivisi ziyongereye kuva mu mavuriro y’ibanze kugeza ku bitaro byisumbuye.
INDWARA ZO MU MUTWE: IHURIZO RIKOMEYE KU ISI
Mu gihe isi itera imbere mu ikoranabuhanga, ubukungu, n’imibereho, ubuzima bwo mu mutwe buragenda buhinduka ikibazo gikomeye. Raporo zitandukanye, zirimo iz’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO), zigaragaza ko abantu barenga miliyari imwe ku isi bafite indwara zo mu mutwe zirimo agahinda gakabije (depression), ihungabana (PTSD), ubwoba bukabije (anxiety), ndetse n’ibitekerezo byo kwiyahura. Abahanga bavuga ko umuntu umwe kuri bane (1/4) azahura n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe mu buzima bwe bwose.
Depression ni yo ndwara iyoboye mu guteza ubumuga ku isi, ifata abarenga miliyoni 264, mu gihe anxiety igera ku bantu miliyoni 284. Mu myaka yashize, icyorezo cya COVID-19 cyatumye ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byiyongera ku rugero rugera kuri 25–28%, cyane cyane ku rubyiruko. Ibi byose birimo kubera impinduka z’isi n’imibereho y’abantu itameze neza.
Nubwo izi ndwara zibasira benshi, abantu benshi ntibabasha kubona ubuvuzi bukwiye. Mu bihugu bikize, abantu hagati ya 35% na 50% gusa ni bo babona ubuvuzi, naho mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, abarenga 75% ntibabuvuzwa. Isi ihomba miliyari z’amadolari buri mwaka ($1 trillion) bitewe n’ingaruka z’ibi bibazo ku musaruro w’akazi n’ubukungu bw’abantu.
Ibi bibazo byiyongera kandi bitewe n’uko ubuvuzi bwo mu mutwe butitabwaho uko bikwiye. Mu bihugu byinshi, amafaranga agenerwa ubuzima bwo mu mutwe ni make cyane, rimwe na rimwe ni munsi ya $2 ( Angana hafi 2600 y’amanyarwanda) ku mwaka ku muturage. Ibi bituma serivisi z’ubuvuzi bwo mu mutwe ziboneka gake cyangwa ntiziboneke na gato.
Kubera ibyo byose, dukeneye ingamba zihamye: gushora imari mu buvuzi bwo mu mutwe kuva mu rwego rw’ibanze, kurwanya ivangura n’icyasha bifatwa nk’akarande ku bafite ibibazo byo mu mutwe, guteza imbere ubufatanye hagati ya leta, imiryango n’abikorera, ndetse no gushyiraho uburyo burambye bwo gufasha ababikeneye.
Ubuzima bwo mu mutwe ni uburenganzira bwa muntu, kandi ni inshingano ya buri wese kubwita ho. Dufatanye kubaka isi irangwa n’amahoro, ituze, n’ubwumvikane, kuko amahoro y’isi atangirira mu mutima w’umuntu.
Twese bitubaho umunsi kuwundi, ukajya guhaha ikintu runaka ukabanza kureba ko kitarengeje igihe, hari nubwo twanga kugura twitwaje ko ngo habura iminsi micye ngo igihe cyanditseho kigere. Ariko se mu by’ukuri ubundi tariki yaturutse he, yazanywe na nde kuburyo yaje ikatubera uruzitiro ku bintu byinshi?
Tugeze ku rwego rw’uko uramutse uriye ku kintu bigaragara ko cyarengeje igihe utangira kumva ko kitaryoshye kandi mu byukuri ataribyo, iyi tariki burya akenshi dukwiye kumenya ko ari ubujyanama buba butangwa kurusha uko ari igihe ntarengwa nyakuri.
Icyo tugomba kumenya burya nta mabwiriza ngenderwaho agena igihe gikwiye gushyirwa ku bicuruzwa cyane cyane ibiribwa, ahubwo burya uruganda nirwo ruhitamo igihe runaka kigomba kugirwa itariki ibintu bigomba kurangiriraho, ibi babikora bashingiye ku kuba igicuruzwa kizagera igihe runaka kikaba cyatakaza ibara cyangwa uburyohe bugahinduka ariko akenshi ntibiba bivuze ko iyo tariki nigera ibintu ukabirya bizahita bikwica amagambo anyuranye ariko nka: Best before, use by, sell by, expires on, aya yose agenda ashyirwa ku gicuruzwa hagendewe ku mikorere yacyo, icyo ahuriraho nuko yose aba akwereka igihe cyiza cyo gukoresha icyo gicuruzwa kuko aribwo baba bizeye ubwiza bwacyo kurushaho.
Ubusuwisi ni kimwe mu bihugu bizwi cyane ku isi mu kugira politiki y’ubusugire (neutralité). Ibi byatumye butabamo intambara kuva mu kinyejana cya 19, ndetse ntibwigeze bunyeganyezwa cyane n’intambara y’Isi ya mbere cyangwa iya kabiri. Ubusuwisi ntibwitabira ibikorwa bya gisirikare byo mu mahanga, kandi bufite imyiteguro ihambaye y’igisirikare cyo kwirwanaho imbere mu gihugu. Iki gihugu gifite uburyo gishobora guhungisha abaturage benshi mu butaka (bunkers), ndetse buri muturage agira uruhare mu kwirwanaho. Kubera iyo politiki y’ukwigenga n’ubusugire, ni igihugu gifatwa nk’ahantu hizewe igihe intambara yaba itangiye ku isi.
🇳🇿 New Zealand
New Zealand ni igihugu cyo mu Nyanja ya Pacifique y’Amajyepfo, gituwe n’abantu bake kandi giherereye kure cyane ugereranyije n’ibindi bihugu bikomeye bya gisirikare. Iki gihugu kizwiho politiki yo kudashotorana no kudashishikazwa n’intambara mpuzamahanga. Nta bikoresho byinshi bya gisirikare gifite, kandi nta bushotoranyi bugikorerwaho kuko nta nyungu zihariye giha ibihugu bikomeye. Kubera ahantu giherereye, biragoye ko cyajya mu bibazo by’intambara z’isi, bityo kikaba kimwe mu bihugu byatekerezwaho nk’ahantu ho guhungira igihe intambara yaba igeze ku rwego mpuzamahanga.
Guhitamo amahoro ni intambwe ya mbere yo kubaka ejo hazaza
🇮🇸 ICELAND
Iceland ni igihugu kiri mu nyanja ya Atlantika y’Amajyaruguru (mu kirwa). Gifite umutekano mwinshi, gifite abaturage bake kandi ntigira igisirikare gihoraho. N’ubwo gishobora kwakira ingabo z’amahanga nka za Amerika (mu masezerano runaka), nticyitabira intambara mu buryo bugaragara. Kubera ko kitari hafi y’ibihugu bifite ubushyamirane bukabije, kandi kitagira ubushobozi buhambaye bwa gisirikare cyangwa ibikoresho bikurura ibitero, gifatwa nk’ahantu hizewe igihe isi yaba iri mu kaga k’intambara nini.
🇧🇹 BHUTAN
Bhutan ni igihugu gito kiri mu misozi miremire hagati y’Ubushinwa n’Ubuhinde. Nubwo gituranye n’ibihugu bifite ibibazo bya politiki, Bhutan yo ifite politiki yihariye y’ubusugire no kudakora ku nyungu za gisirikare. Ni igihugu gishyira imbere amahoro n’umuco, kandi n’igisirikare cyacyo gito kigamije gusa kwirwanaho imbere mu gihugu. Bhutan ntigira uruhare mu ntambara mpuzamahanga, irangwa no kutivanga mu makimbirane. Ibi bituma kigira amahirwe menshi yo kutagerwaho n’ingaruka z’intambara y’Isi ya 3.
🇨🇷 COSTA RICA
Costa Rica ni igihugu cyo muri Amerika yo hagati, kikaba kizwi ku rwego rw’isi nk’igihugu cyakuyeho igisirikare mu 1948. Iki gihugu gifite amategeko abuza kugira igisirikare, ahubwo gishyira imbaraga mu burezi, ubuzima, n’amahoro. Kuba kidafite igisirikare kandi ntigikore ibikorwa bya gisirikare hanze y’igihugu, bituma kidakunze kuba mu bihugu byashyirwa ku rutonde rw’abatavuga rumwe n’ibihugu bikomeye. Ni igihugu cy’ituze kandi gikunze kuberamo ibiganiro mpuzamahanga bigamije kunga ibihugu.
Isi ikeneye amahoro kuruta intwaro.
🇫🇮 FINLAND
Nubwo Finland iherereye hafi y’Uburusiya, iki gihugu gifite amateka y’ubwigenge n’imyitwarire idashotorana. N’ubwo cyinjiye muri NATO, ntikigira ubushotoranyi buhamye ku rwego mpuzamahanga. Finland ifite gahunda ihamye yo kwirinda, harimo imyitozo ihoraho y’abaturage, imyiteguro yo kwihisha no kwirwanaho, ariko ntishishikazwa no kugaba ibitero ku bindi bihugu. Politiki yayo y’ubushishozi n’ubusugire butavugwa cyane ku rwego mpuzamahanga bituma ifatwa nk’igihugu kitihutirwa kwibasirwa mu ntambara nini y’isi.
🇸🇪 SWEDEN
Sweden ni igihugu cy’i Burayi gifite amateka maremare yo kutivanga mu ntambara. Ntacyo nticyagize uruhare na rumwe mu ntambara y’isi 1 cyangwa iya 2, kandi gifite politiki ihamye yo kutivanga mu bibazo bya gisirikare by’amahanga. Nubwo gifite igisirikare gito, cyubakiye ku kwirwanaho. Diplomasi ya Sweden irangwa no kunga no gushyigikira amahoro. N’ubwo iherutse kugaragaza ubushake bwo kwinjira muri NATO, ntigikunze kuba mu mutima w’aho ibibazo bikomeye by’isi bitangirira, bityo kikaba kigifite amahirwe yo kutagerwaho n’ingaruka mu gihe cy’intambara ya gatatu y’isi.
Bamwe babona amahoro nk’imbogamizi ku nyungu zabo
🇲🇳 MONGOLIA
Mongolia ni igihugu kiri hagati y’ibihangange bibiri ku isi, Ubushinwa n’Uburusiya. Ariko, nubwo kiri hagati y’ibi bihugu bifite ibibazo bya politiki mpuzamahanga, Mongolia irangwa no kutivanga mu bibazo by’amahanga ndetse igashaka umubano mwiza n’impande zombi. Nta gisirikare kinini ifite, kandi nta bikoresho bikomeye by’intambara. Irangwa n’ituze ndetse n’ubusugire mu miyoborere yayo. Ubusanzwe, ntabwo yigeze yibasirwa n’ibitero bikomeye, bigaragaza ko ishobora kuba igihugu cyizewe mu gihe isi yaba iri mu ntambara.
Dore zimwe mu mpamvu zigaragaza ibihugu bishobora kwinjira mu ntambara y’Isi ya 3.
IRAN – Ifite petroleum nyinshi na uranium, kandi ikekwaho gukora intwaro za kirimbuzi, bikayigira icyerekezo cy’ibitero n’amakimbirane.UBURUSIYA – Ifite ububiko bunini bwa gaz na petroleum, bukoreshwa mu ntwaro no mu bukungu bwa gisirikare; bityo bigatuma cyiba igihugu cyagira uruhare rukomeye mu ntambara.SAUDI ARABIA – Izwiho kugenzura isoko rya petrol ku isi, bikayigira indiri y’ubushyamirane hagati y’ibihugu biyishaka cyangwa biyifitiye ishyari.NORTH KOREA – Ifite uranium kandi yakoze intwaro za kirimbuzi, bigatuma ihora ku rutonde rw’ibihugu bishobora gutera cyangwa guterwa.IRAQ – Ifite reserves za petrol zifuzwa na benshi, kandi amateka yayo agaragaza uburyo yagiye yibasirwa n’intambara zishingiye ku mutungo kamere.VENEZUELA – Ifite petrol nyinshi cyane ku isi, ariko ubukungu bwangiritse n’amakimbirane ya politiki bituma ishyirwa mu kaga.NIGER – Izwiho gutunganya uranium ikoreshwa mu ntwaro za kirimbuzi, bigatuma yinjizwa mu nyungu z’ibihugu bikomeye.DR CONGO – Ifite cobalt na uranium byifuzwa cyane mu gukora intwaro n’ikoranabuhanga, bikayigira icyifuzo cy’ibihugu bikomeye mu ntambara.
Ibihugu bifite politiki y’ubusugire, kudakoresha intwaro za kirimbuzi, n’ubusabane bw’amahoro bifite amahirwe yo kudahita byibasirwa mu gihe intambara ya 3 yaba ibaye. Kwitandukanya n’imikoranire y’intambara ni ingenzi mu kubungabunga ituze ry’igihugu n’umutekano w’abaturage.