- Urukundo rurambye ntirwizana, rurubakwa uko umunsi utashye. Hari ibintu bito abakundana bashobora gukora buri gitondo bigatuma umubano wabo uhorana isuku, ubushyuhe, n’umutuzo. Si ibintu bisaba amafaranga menshi cyangwa igihe kirekire, ahubwo ni imyitwarire yoroheje igaragaza urukundo, kwita ku wundi, no gushyira hamwe.
Dore ibintu 4 abakundana b’abahanga bakora mu gitondo bituma urukundo rwabo rugenda ruba rwiza kurushaho uko bukeye n’uko bwije.
- Barasuhuzanya neza, bakavuga amagambo yubaka buri gitondo
Bavuga “good morning baby”, “ndagukumbuye”, cyangwa “nizeye ko uri bubeho neza uyu munsi”. Iri jambo rito ry’itangiriro ry’umunsi, ryubaka amarangamutima kandi rituma buri umwe yumva ko yitaweho.
- Bafata akanya gato ko kuganira mbere yo gutandukana
Abakundana by’ukuri, bakunze gufata iminota mike yo kuganira ku ntego z’umunsi, icyo umwe akeneye, n’icyo undi atekereza. Niba bari kure batari kumwe, barandikirana cyangwa bagahamagarana akanya gato.
- Basengera hamwe cyangwa buri wese akifuriza mugenzi we umugisha
Amasengesho cyangwa amagambo meza mu gitondo bifasha gutangira umunsi bafite umutuzo, urukundo, n’ubusabane n’Imana. Bituma bombi bumva bafite icyerekezo kimwe.
- Batandukana bavuga amagambo ashimisha cyangwa asezeranisha kongera kuvugana
Nk’aho bagira bati: “Ugire umunsi mwiza chéri, turi buvugane saa sita.” Ibi bifasha kubaka icyizere, urukumbuzi, no kwerekana ko buri umwe ari ingenzi.
Ibyo ukora mu gitondo bishobora gusenya cyangwa kubaka urukundo rwawe. Gira umuco wo gutangira umunsi werekana urukundo, kwita ku wo ukunda no kumwubakira icyizere. Buri gitondo ni amahirwe mashya yo gukundana neza.