spot_img

Waruziko mu kinyejana cya 16 hari icyorezo cyo kubyina cyahitanye abantu benshi?

- Advertisement -

Mu kwezi kwa Nyakanga mu 1518, abaturage bo mu mujyi wa Strasbourg (wari ugize Igihugu cy’Abadage cyari mu Muryango w’Abami) bagizweho n’icyorezo gitunguranye cyabateye kubyina batabishaka ndetse ntibashobore kwifata. Ibyo byatangijwe n’umugore witwaga Frau Troffea, watangiye kubyina mu muhanda atuje, azunguruka, azunguza amaguru n’umubiri we mu buryo budasobanutse.

Yabikoze wenyine hafi icyumweru cyose, ariko bidatinze, abandi baturage basaga mirongo itatu baje kumukurikira. Mu kwezi kwa Kanama, icyo cyorezo cyo kubyina cyari kimaze gufata abantu bagera kuri 400. Nta yindi mpamvu yabonetse isobanura icyo kintu, abaganga bo muri ako gace bavugaga ko ari ‘amaraso ashyushye’ kandi bagasaba abarwaye ko bakwiriye kubyina cyane kugira ngo uwo muriro cyangwa uburibwe bugabanuke

- Advertisement -

Hateguwe urubyiniro maze bazana n’ababyinnyi babigize umwuga. Umujyi wateye inkunga n’itsinda ry’abacuranzi kugira ngo batange umuziki ufasha abo barwayi, ariko ntibyatinze kuko barabyinnye birenze urugero bitangire kugira ingaruka. Abantu benshi batangiye kugwa kubera umunaniro ukabije. Bamwe barapfa bazize stroke (indwara yo mu bwonko) cyangwa umutima wahagaze.

Iryo sanganya ryabaye i Strasbourg ntiryabaye inzozi cyangwa umugani gusa, ahubwo rishingiye ku nyandiko z’amateka zo mu kinyejana cya 16. Kandi si ho honyine byabereye. Ibindi byago bisa n’ibi byigeze kuba mu Busuwisi, mu Budage no mu Buholandi, ariko ntibyigeze bigira ingaruka zikabije nk’izabaye mu 1518 i Strasbourg.

- Advertisement -

Ni iki cyaba cyaratumye abantu babyina kugeza bapfuye?

Nk’uko umushakashatsi w’amateka John Waller abivuga, ibisobanuro by’ibi byago bifitanye isano na Mutagatifu Vitus, mutagatifu wa Kiliziya Gatolika, abatuye mu Burayi mu kinyejana cya 16 bemeraga ko ashobora kuvuma abantu akabatera kubyina batabishaka. Iyo myemerere, iyo ihujwe n’ubwoba bw’indwara n’inzara byari byaribasiye i Strasbourg muri 1518, bishobora kuba byaratumye hahinduka ihahamuka rishingiye ku guhungabana byabaye icyorezo gifata igice kinini cy’umujyi.

Izindi ngingo zishobora gusobanura ibyo byabaye zirimo ko ababyinaga bashoboraga kuba bari mu itsinda ry’idini ryihariye, cyangwa kobaba barariye ikintu kitari cyiza cyitwa ergot, ifu y’uburo yanduye ishobora gutera umuntu gutitira no kubona ibintu bitabaho.

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles