Abantu n’inguge (chimpanzees) bamaze igihe bafatwa nk’abavandimwe ba hafi cyane, aho abashakashatsi bavuga ko bahuriye hafi 99% bya ADN yabo. Ariko ubushakashatsi bushya bwerekana ko iyi mibare ishobora kuba yaroroheje ibintu.
ADN y’umuntu n’iy’inguge zombi zigizwe n’inyuguti enye shingiro: A, C, G na T. Abahanga bayigereranya nk’igitabo gifite inyuguti miliyari 3, aho umuntu n’inguge bahuza hafi inyuguti zose. Ubushakashatsi bwo hambere bwagaragazaga ko izo nyuguti ziba zihuye ku kigero cya 98% kugeza kuri 99%.
Nyamara iyi mibare ireba gusa ibice by’ADN byoroshye kugereranya. Abashakashatsi basanze hari ibice byinshi by’ADN bidafite aho bihuriye hagati y’inguge n’abantu, cyangwa se byagiye bihinduka mu gihe cy’ivuka ry’ubwoko. Iyo ufashe ibi byose ukabigereranya neza, itandukaniro rishobora kugera hagati ya 10% na 15%.
Ibi bice byinshi bitandukanye biri mu bice bya ADN bidakora imisemburo, ariko bigira uruhare runini mu kuyobora uburyo imisemburo ikorwa no kugaragaza ibiranga umuntu. Impinduka nto mu bice biyobora imisemburo ishobora gutuma habaho itandukaniro rinini mu miterere, ubwenge cyangwa imyitwarire.
Ibi bivuze ko nubwo abantu n’inguge bifashisha ibikoresho bimwe by’umubiri, uburyo ibyo bikoresho bikoreshwa nibyo bituma haba itandukaniro rikomeye mu miterere no mu mikorere y’ubuzima.