Umugore w’Umuhinde witwa Sejal Shah wo mu mujyi wa Ahmedabad, muri leta ya Gujarat, yafashe imodoka ye yo mu bwoko bwa Toyota sedan ayisiga amase y’inka kugira ngo ayirinde ubushyuhe (heatwave). Ubu buryo bwagiye bwamamazwa cyane nyuma y’uko amafoto y’iyo modoka, yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yari yaranashyizweho n’imitako yo m’ubuhinde yitwa rangoli.
Mu bice byinshi byo mu cyaro mu Buhinde, amase y’inka ivanze n’umukungugu bikoreshwa mu gusiga inkuta z’inzu n’inkangara. Amase atanga uburyo bwo kwifashisha nk’isakaro karemano, akarinda inzu ubushyuhe bukabije mu mpeshyi no kuyigumishamo ubushyuhe mu gihe cy’ubukonje. Sejal Shah yatekereje gukoresha ubu bushishozi bwa kera ku modoka ye kugira ngo agere ku ntego nk’izo.
Sejal Shah yavuze ko yashakaga kwirinda gukoresha air conditioning y’imodoka kuko isohora imyuka yangiza ikaba intandaro y’izamuka ry’ubushyuhe bwo ku isi (global warming). Yavuze ko gusiga imodoka amase y’inka byamufashije kugabanya ubushyuhe imbere mu modoka mu buryo bugaragara atagombye gukoresha AC.
Yanasobanuye ko hari n’ibibazo by’ubuzima aterwa n’ubushyuhe, bityo akumva ko gushaka uburyo bworoheje, karemano kandi butangiza ibidukikije ari igisubizo gikwiye.
Shah yavuze ko koko habayeho impinduka ikomeye y’ubushyuhe imbere mu modoka ye. Urugero, ubwo ubushyuhe bwo hanze bwari 43°C (109°F), imbere mu modoka ye hagumaga hagati ya 36–37°C (97–99°F).
Amafoto y’iyo modoka isize amase y’inka yatumye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga batangazwa, bamwe bamushima nk’uwatekereje uburyo bushya kandi butangiza ibidukikije, abandi babifata nk’urwenya cyangwa bakabigaragaza nk’udashoboka.
Iri koranabuhanga ryaje no gukwirakwira, aho umugabo wo mu mujyi wa Pune, akomotse ku gitekerezo cya Shah, na we yasize imodoka ye yo mu bwoko bwa SUV amase y’inka maze avuga ko byamufashije kugabanya ubushyuhe imbere mu modoka ku gipimo cya 5-7°C.