spot_img

Umugabo yatunguwe no gukanguka agasanga igitsina cye bagikuyeho atabizi. Irebere ibidasanzwe byabaye.

- Advertisement -

Police mu gihugu cy’ubuhinde iri gukurikirana ikirego gikomeye cy’umugabo wakangutse yari ari kwa muganga agasanga bamukuyeho igitsina cye mu buryo atari yiteze. Uyu mugabo bivugwa ko yajyanywe mu bisa nk’imikino we atari azi, ariko akaba ari imikino idakwiye ndetse idasanzwe kuko bamuhinduriye igitsina atabizi ndetse atabisabye.

Wakwibaza uti byagenze bite?
Uyu mugabo uzwi ku izina rya Mujahid afite imyaka 20, uyu akomoka mu cyaro cyitwa Sanjak mu buhinde. Uyu yashutswe nundi mugabo witwa Omprakash maze amubwira ko afite ikibazo gikomeye cy’ubuzima bityo agomba kujya kwivuza byihutirwa. Mujahid ntiyatinze byarangiye ageze kwa muganga maze akihagera bahita bamukubita ikinya kimusinziriza umwanya munini cyane. Mu gusinzira abaganga b’abahanga bahise batangira kumukorera operasiyo idasanzwe nubwo we ntacyo yari abiziho, maze Mujahid akangutse atungurwa no kwisanga imyanya ndagagitsina ye yakuweho mu gihe yari asinziriye.
Ati: “maze kugarura ubwenge narakangutse bambwira ko bampinduriye igitsina bakangira umukobwa”

- Advertisement -

Mujahid avuga ko ibi byose bikomoka ku itoteza uyu Omprakash yari amaze hafi imyaka 2 akorera umuryango wa Mujahid, gusa ntibizwi icyo uyu mugabo apfana na Mujahid cyangwa n’umuryango we. Omprakash kandi ngo yakomeje abwira Mujahid ko ntayandi mahitamo afite uretse ayo kujya kubana nawe kuko yamaze kugirwa umukobwa, uyu mugabo kandi ntibyarangiriye aho kuko yashakaga no kujya kurasa papa wa Mujahid kugira ngo asigarane ubutaka bw’umuryango wabo.
Omprakash ati: “wari umugabo naguhinduye umugore mfashijwe n’abaganga, ubu ugomba kuza kubana nange, namaze gutunganya ibintu byose kuburyo bazahita badushyingira. Ubu ngiye kwica so ndetse umunani wawe mpite nywiyandikishaho ndetse mpite wugurisha”

Nyuma yibyo bintu byavuzwe Police yahise ita muri yombi Omprakash, ndetse ubu baracyari gushakisha abo baganga bakoze ibyo ngo babibazwe. Umuryango wa Mujahid nawo uri mu nkiko uregera indishyi bavuga ko umwana wabo yagizweho ingaruka zikomeye nibikorwa byamukorewe.
Ari wowe wabyifatamo ute usanze bakugize umukobwa kandi wari umuhungu?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles