Umugabo wo mu Buyapani yashyize urukundo ku rwego rwo hejuru nyuma yo kubeshya abagore bagera kuri 35, bose abizeza gukundana na bo mu buryo bukomeye kugira ngo abone impano z’isabukuru ye mu buryo buhoraho.
Nk’uko ikinyamakuru Japan Today kibivuga, Takashi Miyagawa w’imyaka 39, yafashwe na polisi mu mujyi wa Osaka mu Buyapani, nyuma y’uko hakorwaga iperereza ku birego by’uko yatekeye umutwe abagore batandukanye, abizeza ko ari mu rukundo rufite intego yo kurambana.
Ibi byatumye abagore bamugenera impano zifite agaciro ka 100,000 yen (angana na $766), zirimo amafaranga n’imyambaro nk’impano z’isabukuru.
Biravugwa ko Miyagawa yahaye buri mugore amatariki y’amavuko ye atandukanye, kugira ngo buri gihe azajye abona impano. Urugero:
- Umugore w’imyaka 47 yavuze ko yamubwiye ko yavutse ku ya 22 Gashyantare.
- Undi w’imyaka 40 yavuze ko yamubwiye ko yavutse mu kwezi kwa Nyakanga.
- Undi w’imyaka 35 we yibwiraga ko yavutse mu kwezi kwa Mata.
Iyi mikino yose yari igamije kumufasha kubona impano uko bucya bukira, gusa byaje kurangira abagore bamenye ubu buhemu, bahuriza hamwe, bashinga nkicyo twakita “Ihuriro ry’Abo Yahohoteye” maze babigeza mu buyobozi.