spot_img

Ubuzima bwawe buri mu kaga. Dore impamvu 5 zituma isi ikwanga bucece

- Advertisement -

Hari igihe wumva isi isa nkiyaguteye umugongo. Abantu mwagiranye urugendo baragucitse, inshuti wizeraga zigushiraho, n’inzozi wahoranye zisigaye ari urwibutso rubabaza. Ujya wibaza uti: “Ni iki nakoze nabi?” Cyangwa se: “Kuki byose bisigaye bintererana igihe mbikeneye kurusha ibindi?” Nta kintu kibabaza nko kumva wabuze agaciro mu maso y’abandi, ndetse na we ubwawe ukaba utakiyumva nk’umuntu ufite aho akwiye kuba.

Ariko rimwe na rimwe, isi ntabwo igutererana itabanje kukuburira. Hari ibyo utakoze, imyitwarire utahinduye, cyangwa se ukuri wanga kureba mu maso. Aho niho ubuzima bwawe butangira kugwa gahoro gahoro bucece, ariko bwica byinshi bikomeye imbere muri wowe.

- Advertisement -

Uyu munsi, tugiye kureba impamvu eshanu zituma isi ikwanga bucece, kugira ngo ubashe kwisubiraho, wongere kubaho ubuzima bufite icyerekezo, n’agaciro. Kuko nta kindi gishobora guhindura ejo hawe, uretse wowe ubwawe.

- Advertisement -

1. Ntiwiyitaho kandi wirengagiza agaciro kawe

Iyo utiyizera, ntiwiyitaho, ahubwo uhora ugereranya ubuzima bwawe n’abandi, icyo gihe uba uri kwica umutima wawe gahoro gahoro. Isi itangira kukwima amatwi kuko wowe ubwawe wikuyeho agaciro. Nta muntu ushobora kukubaha niba wowe ubwawe utiyubashye ngo wihe agaciro.

2. Uvuga menshi, ariko ibikorwa byawe ni bike

Abantu batinya umuntu uvuga byinshi ariko nta gikorwa. Iyo ibyo uvuga bitagaragarira mu mibereho yawe, isi itangira kukubona nk’umunyamurengwe. Buri wese ashaka kuba hafi y’abantu bafite intego, aho kuba hafi y’abakoresha amagambo ggusa.

3. Ntugira icyo wigira ku makosa yawe

Iyo umuntu akomeje gukora amakosa amwe, ntasabe imbabazi cyangwa ngo yige kuri ayo makosa, abantu baramurambirwa. Isi ikwanga bucece kuko uba umeze nk’udashaka gukura. Kumenya kwicisha bugufi no kwemera guhinduka ni byo bituma ugumana agaciro.

4. Uhora ushinja abandi ibyo ubona bidakunda mu buzima bwawe

Gushyira abandi mu majwi si igisubizo. Isi irakwanga iyo uhora ubona ko undi ari we ntandaro y’ibibazo byawe. Ibi bituma uba umuntu utizerwa, utagira umutima wo kwiyemeza.

5. Ntugira intego cyangwa icyerekezo cyagutwara imbere

Ubuzima butagira icyerekezo ni nk’ikirere kirimo umuyaga gusa. Iyo nta cyerekezo ufite, ugenda ucika intege, abantu bagatangira kubona ko uba nta kintu ukirwanira. Isi igushira mu gatebo k’abantu badafite umumaro. Isi ntiyanga umuntu, ariko ntikunda umuntu wiyibagiza icyo agomba kuba cyo.

Dore inama nziza cyane izagufasha gusohoka muri cya gihe ubuzima bwawe buzaba buri mu kaga, no gutuma isi igusubiza agaciro buhoro buhoro. Iyi nama iroroshye ariko irakomeye:

TANGIRA KWUBAKA UBUZIMA BWAWE UHEREYE KU BINTU BITATU BY’INGENZI

  • Kwiyakira no Kwimenya

Reka kurwana n’uko usa, uko uteye cyangwa ibyo wabayemo. Ahubwo wicare usuzume aho ugeze, wemere ukuri kwawe, ubone aho uhera wiyubaka. Kuko nta muntu uzaguha agaciro igihe wowe utakihaye.

  •  Shyiraho Intego Zifatika, Zito, zishoboka

Ntukahatirize impinduka nini ako kanya. Tangira n’ibintu bito: byuka kare, gusoma igitabo kimwe mu cyumweru, kwandika ibitekerezo byawe, cyangwa kwiyemeza kwihangana ku kintu kimwe. Ibyo bito bizubaka ikintu kinini.

  • Reka Imvugo, Tangira Gukora

Isi ntabwo yumva ibyo uvuga, yumva ibyo ukora. Abo wakundaga bazagaruka, amahirwe azongera kukureba, igihe ibikorwa byawe bitangiye kwerekana ko uzi aho ujya. Reka ibikorwa byawe byivugire.

“Ntukibaze impamvu isi ikwanga, ahubwo wibaze niba wowe wiyiziho icyo uri cyo.”

Niba ushaka impinduka, tangirira ku mutima wawe, imyumvire yawe, n’imyitwarire ya buri munsi. Buri gitondo ni amahirwe mashya yo kuvuga uti: “Uyu munsi ndongera kwiyubaka.”

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles