spot_img

Uburusiya na Ukraine bongeye guhererekanya imibiri y’abasirikare.

- Advertisement -

Mu gihe amahoro akiri kure, Uburusiya na Ukraine bongeye guhererekanya imibiri y’abasirikare baguye mu ntambara, nk’uko byemejwe n’umujyanama w’i Kremlin. Iyi gahunda ikurikira amasezerano yagezweho mu cyumweru cya kabiri cy’ibiganiro byo kugarura amahoro byabereye i Istanbul, muri Turikiya.

Ukraine yakiriye imibiri 1,000 y’abasirikare bayo, mu gihe yashyikirije Uburusiya imibiri 19 y’abasirikare babwo.

- Advertisement -

Vladimir Medinsky, uhagarariye Uburusiya muri ibi biganiro, yavuze ko iki ari intambwe ya mbere mu kugarura imibiri 3,000 y’abasirikare b’Abanya-Ukraine, nk’uko RIA, ikinyamakuru cya Leta y’u Burusiya, cyabitangaje.

Ifoto yashyizwe kuri Telegram igaragaza abaganga bambaye imyenda y’umweru, bari kwikoreza amasanduku y’umubiri mu modoka zikonjesha.

“Twiyemeje guhererekanya abasirikare barembye cyane, ndetse n’abafashwe bafite imyaka iri munsi ya 25”, nk’uko bigaragara mu masezerano yagezweho i Istanbul ku wa 2 Kamena.

- Advertisement -

Nubwo ibi biganiro byagaragaje ubufatanye budasanzwe hagati y’impande zombi, inzira yo kuganira ku iherezo ry’intambara iracyari kure nk’ubutayu, dore ko nubwo Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje gusaba Uburusiya guhagarika intambara, nta ntambwe ifatika irafatwa.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles