spot_img

U Rwanda mu masezerano akomeye na Amerika: Abimukira 250, barimo n’abakatiwe, bagiye koherezwa mu Rwanda!

- Advertisement -

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda bemeranyije ko u Rwanda ruzakira abimukira bagera kuri 250 bazoherezwa bavuye muri Amerika, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda hamwe n’umuyobozi umwe wabitangarije Reuters dukesha iyi nkuru. Aya masezerano yasinyiwe i Kigali muri Kamena, aho Amerika yahise itanga urutonde rw’abantu 10 ba mbere bagomba gusuzumwa.

Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko u Rwanda rwemeye aya masezerano kuko “biri mu muryango nyarwanda wahuye n’ububabare bw’ubuhunzi, kandi indangagaciro zacu zishingiye ku gusubiza mu buzima busanzwe n’ubwiyunge.” Yongeyeho ko abazemezwa bazahabwa amahugurwa ku murimo, ubuvuzi n’amacumbi kugira ngo batangire ubuzima bushya mu gihugu cyagaragaje iterambere ryihuse mu myaka icumi ishize.

- Advertisement -

Nubwo Amerika itahise itanga igitekerezo kuri aya masezerano, bivugwa ko Leta ya Perezida Donald Trump iri mu rugamba rwo kwirukana abimukira benshi, harimo no kubohereza mu bindi bihugu bya Afurika nko muri Sudani y’Epfo na Eswatini. Gusa impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zigaragaza impungenge ku bijyanye n’ubwisanzure.

Aya masezerano ateganya ko u Rwanda ruzajya rwemeza buri wese mbere yo kwakirwa, kandi hazishyurwa u Rwanda mu buryo bwa “grant” (Ntabwo ari inguzanyo izishyurwa, ahubwo ni amafaranga Amerika izaha u Rwanda nk’uburyo bwo kurufasha kwakira abo bimukira.), nubwo ingano yayo itatangajwe. U Rwanda ruzemera gusa abarangije ibihano cyangwa abatagifite imanza, kandi nta muntu wahanwe ku byaha byo gusambanya abana uzakirwa.

- Advertisement -

Si ubwa mbere u Rwanda rusinyiye amasezerano nk’aya, kuko no muri 2022 rwari rwasinyanye n’u Bwongereza amasezerano yo kwakira abasaba ubuhungiro, ariko ayo masezerano yaranzwe n’ibibazo by’amategeko kugeza asenyutse.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles