Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, Perezida Donald Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitohereza intwaro ku buntu, ahubwo ko binyuzwa muri NATO, ari yo yishyura intwaro zoherezwa muri Ukraine. Yagize ati:
“Turimo kwohereza intwaro muri NATO, kandi NATO ni yo yishyura ayo masasu, ku gipimo cya 100 ku 100. Icyo dukora ni ugutanga intwaro zigurwa na NATO, hanyuma NATO ikazishyikiriza Ukraine.”
Iri jambo rije mu gihe Trump ashyira imbaraga mu kwerekana ko Amerika itari gutanga inkunga z’intambara zidafite ishingiro, ahubwo ko ari mu bufatanye bw’ibihugu by’u Burayi binyuze mu muryango wa NATO. Ibi bishimangira ko, mu gihe Ukraine ikomeje guhangana n’Uburusiya, imfashanyo ziturutse ku mikoranire y’ibihugu aho kuba ubwitange bw’igihugu kimwe gusa.