spot_img

Trump Yanze Guhagarika Intambara Hatabayeho guhagarika ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi za Iran

- Advertisement -

Mu gihe yasozaga inama y’abayobozi b’ibihugu bikize (G7) yabereye mu mujyi wa Bukorani, muri Canada, Perezida Donald Trump yavuze ko intego ye atari ugushaka guhagarika intambara hagati ya Isiraheli na Irani gusa. Ahubwo yavuze ko ashaka kurandura burundu porogaramu ya nikleyeri ya Irani, kuko ayibonamo ibyago bikomeye ku mutekano w’isi.

Trump yavuze ko Iran nidahagarika umugambi wayo wo gukora intwaro za kirimbuzi, Amerika izakomeza kuyotsa igitutu kugeza igihe izacitse intege burundu. Yavuze ko ari bwo buryo bwonyine bwo gukemura ikibazo neza kandi burundu, ashimangira ko atazajya mu biganiro by’amahoro niba Iran ikomeje uwo mugambi wayo.

- Advertisement -

Ibi bivuze ko Trump yifuza igisubizo kirambye aho kuvuga gusa ngo intambara ihagarare, ahubwo ko Iran igomba gusenya burundu ubushake bwayo bwo gukora intwaro za kirimbuzi.

 

- Advertisement -

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles