Umunyamabanga wa Leta wa Amerika Marco Rubio yakiriye umuhango wo gusinya “Declaration of Principles” hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, ibumoso, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Rwanda, Olivier Nduhungirehe, iburyo,
Nk’uko CNN yabitangaje, amasezerano y’amahoro ateganyijwe gusinyirwa i Washington D.C. kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Mata 2025, yateguwe ku bufatanye n’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije guhagarika kumena amaraso mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho umutwe w’inyeshyamba bivugwa ko ushyigikiwe n’u Rwanda ugenzura igice kinini cy’ubutaka.
Nubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda bagiye gusinya amasezerano y’amahoro i Washington, abantu benshi bafite impungenge z’uko ayo masezerano ashobora kutazana amahoro arambye. Impamvu nyamukuru ni uko imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwigarurira ibice binini by’uburasirazuba bwa Congo itigeze igira uruhare mu biganiro, kandi ntiragaragaza ubushake bwo gushyira intwaro hasi.
Trump we avuga ko ayo masezerano ari “meza cyane”, ndetse ashimangira ko ari intambwe ikomeye mu kugarura amahoro muri Afurika. Ariko kugeza ubu, abantu benshi ntibabifata nk’igihamya cy’amahoro ahamye kuko imitwe yitwaje intwaro itaragaragaza ko yiteguye gushyira hasi intwaro, ibintu byerekana ko ibibazo bikiri byinshi.
Mu butumwa yanditse ku rubuga rwe Truth Social, Trump yagize ati:
“Uyu ni umunsi ukomeye ku baturage ba Afurika ndetse n’Isi yose. Nshobora kutabona igihembo cya cy’amahoro n’iyo naba ndangije aya makimbirane nka Ukraine cyangwa Israel n’Iran. Ariko abaturage barabibona, kandi ibyo ni byo by’ingenzi kuri njye.”
Trump yiyerekana nk’“umuhuza w’amahoro” kandi yagaragaje ko yitabiriye gukemura amakimbirane ku isi, harimo n’intambara ikomeye iri mu burasirazuba bwa RDC ifite ubutunzi bwinshi bw’amabuye y’agaciro. Ayo masezerano ashobora no gufungura inzira ku nyungu z’ubukungu za Amerika mu karere, cyane cyane ku bijyanye no kubona amabuye y’agaciro akenerwa mu buhanga bugezweho.
Amasezerano y’amahoro azasinywa ku mugaragaro na Minisitiri wa RDC Thérèse Kayikwamba Wagner na Minisitiri w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, mu muhango uzayoborwa na Marco Rubio, Umunyamabanga wa Leta wa Amerika.