Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yatangaje ko nta mpamvu yo kwanga ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Amerika yareka gukomeza gusaba igihugu cye kureka gukora intwaro za kirimbuzi, yongeraho ko atazigera abireka ngo abone gukurirwaho ibihano, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya leta ku wa Mbere.
Kim yavuze ko agifite “urwibutso rwiza” kuri Perezida w’Amerika Donald Trump, bahuye inshuro eshatu ubwo Trump yari mu buyobozi bwa mbere. Aya magambo yaje mu gihe Guverinoma nshya ya Koreya y’Epfo isaba Trump kongera kugirana ibiganiro na Kim, nyuma y’imyaka 6 byarangiye nta biganiro by’amahoro bibaho.
Kim yavuze ko Amerika niramuka irekeye gukomeza gusaba Koreya ya Ruguru kureka intwaro za kirimbuzi, kandi bakemera kubana mu mahoro, nta mpamvu yatuma adahura na Amerika. Ariko yihanije ko atazigera na rimwe areka intwaro za kirimbuzi, kuko ari zo zikingira igihugu cye ibitero bivuye kuri Amerika na Koreya y’Epfo.
Perezida wa Koreya y’Epfo Lee Jae Myung we yavuze ko Koreya ya Ruguru yubaka intwaro za kirimbuzi hagati ya bombe 15 na 20 za buri mwaka, kandi ko guhagarika uwo mubare byaba intangiriro nziza yo kugabanya intwaro mu gihe kiri imbere. Ariko Kim yahakanye burundu iyo gahunda yo kugabanya, avuga ko Amerika na Koreya y’Epfo bagifite umugambi wo gutsikamira igihugu cye.
Kim yongeyeho ko ibihano bimaze imyaka myinshi ntacyo byatanze uretse gutuma igihugu kiba gikomeye kurushaho. Koreya ya Ruguru iri mu bihano biyibuza kugura intwaro kuva mu 2006, ariko yakomeje gukora intwaro za kirimbuzi n’ibisasu bya misile bikomeye.