BYARI UBUKWE N’IKIRIYO ICYARIMWE.
Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo ari kugawa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufata video yerekana uburyo yambikiye impeta umukobwa wari mu kababaro k’uko se yapfuye, kandi byose abikorera imbere y’isanduku irimo umurambo. Iyo video imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 278, abantu benshi bamushinja kwiyitirira umuhango wagombaga kuba uw’agaciro no kwibuka.
Nk’uko byatangajwe na Central News Agency, uwo mupasiteri wari uyoboye umuhango yavuze ko yambikiye uwo mukobwa impeta kugira ngo afashe umutima we wari wakomeretse.
Muri iyo video ivugwaho cyane, umukobwa wa nyakwigendera agaragara arira imbere, hafi y’isanduku ya se. Hashize akanya gato, pasiteri yikubita imbere ye arapfukama, afata mikoro, amusaba ko bazarushinga, bitungura abari aho bose batangira gutaka no gutangara.
Iyo video irangirana pasiteri ashyize impeta ku ntoki z’uwo mukobwa, bigaragara ko yayemeye.
Nk’uko CEN yabivuze, uwo mupasiteri yashimiye Imana kuba yarashyize uwo mukobwa mu buzima bwe mu bihe bikomeye nk’ibyo. Yongeraho ko yari yizeye ko icyo gikorwa kizafasha uwo mukobwa kwakira urupfu rwa se.
Ku rubuga rwa TikTok, benshi banenze icyo gikorwa bavuga ko kidakwiye na gato. Umwe yagize ati: “Ibi ni ibintu bibi… Nta mpamvu n’imwe yabigira byiza.” Undi yongeraho ati: “Igihe yabikoreye si cyiza.” Hari n’uwavuze ko ari “ugutesha agaciro mu buryo bwose bushoboka.”
Nyamara hari n’abandi bahagurutse bamushyigikira. Umwe yagize ati: “Aragerageza gukora urwibutso, nta kibi kirimo.” Undi ati: “Ni nk’aho ashaka kuvuga ati ‘nubwo wabuze umubyeyi, nzahora nguhora hafi, ntabwo ngiye aho, urwo ni urukundo.’”
Hari n’abibajije ko bishoboka ko uwo mugabo yari asanzwe ashaka gusaba uwo mukobwa urukundo se akiri muzima, bityo ibi bikaba ari uburyo bwe bwo kuzuza icyo yari yiyemeje.
Umwe ati: “Ashobora kuba yarifuzaga kumusaba urukundo imbere ya nyina akiriho.” Undi nawe ati: “Yashakaga kubikora imbere y’umubyeyi witabye Imana… Nta kibazo kirimo. Abumva ibintu mu buryo bw’umwuka babyumva neza.”
Ese mubona pasiteri ibyo yakoze aeibyo cyangwa yakoze nabi gusaba urukundo mu kiriyo cya se w’umukobwa?