spot_img

Oranges: Imbuto zifite intungamubiri nyinshi zifasha umubiri wacu kubaho neza

- Advertisement -

Oranges ni zimwe mu mbuto zifite akamaro kanini ku buzima bw’umuntu. Uretse kuba ziryoshye kandi zoroshye kuribwa, zikungahaye cyane kuri vitamin C n’izindi ntungamubiri zifasha umubiri kwirinda indwara, gukomeza ubudahangarwa no gufasha imikorere myiza y’umutima, ubwonko, ndetse n’impyiko. Kuri benshi, ni igice cy’ingenzi cy’indyo yuzuye, haba ku mbuto z’umwimerere cyangwa umutobe uzikomokaho. Muri iyi nkuru, turarebera hamwe neza uburyo oranges zishobora kugirira umubiri akamaro n’impamvu zifatika zo kuzirya kenshi.

Dore ibyiza nyamukuru oranges zigira ku buzima:
  1. Zifite vitamin C nyinshi
    Vitamin C ifasha umubiri gukomera no kurinda uturemangingo. Ifasha mu kurwanya indwara z’umubiri zirimo inkorora, ibicurane n’izindi ndwara ziterwa n’ubudahangarwa buke.
  2. Zirinda indwara z’umutima
    Oranges zifite utunyabutabire twihariye nka Hesperidin dushobora kugabanya umuvuduko w’amaraso n’uruhurirane rwa cholesterol mbi, bityo zikaba zifasha umutima gukora neza.
  3. Zifasha mu kurinda impyiko
    Oranges zirimo Citrate, ifasha impyiko kwirinda kuremamo amabuye. Citrate iri muri Orange ituma hari ibyo impyiko zishobora gusohora neza bidasigaye kugirango bitaba intandaro y’amabuye.
  4. Zifasha mu kurwanya indwara y’amaraso make (anemia)
    Nubwo oranges zidafite ibyuma byinshi (fer), vitamin C n’izindi ntungamubiri zazo zituma umubiri ushobora kunyunyuza neza ibyuma (Fer) bivuye mu mafunguro, bityo zigafasha kurwanya amaraso make.
  5. Zishobora guteza imbere imikorere y’ubwonko
    Ubushakashatsi bwerekanye ko utunyabutabire dusanzwe muri Oranges dufasha mu kwibuka no gutekereza neza, ndetse tugafasha no kwirinda indwara z’ubwonko zigaragara cyane mu bakuze.

- Advertisement -
Ese zifitiye buri wese akamaro?

Yego, abantu benshi bashobora kurya oranges nta kibazo. Ariko hari bake bashobora kugira allergy (uburwayi bwo kutihanganira ibiribwa), cyangwa abatabasha kuzirya neza bitewe n’ibibazo byo mu gifu nk’inkari (reflux). Abafata imiti ya pression y’amaraso cyangwa imiti igira aho ihurira na potassium, na bo bagirwa inama yo kugisha inama muganga mbere yo kuzirya kenshi.

Oranges ni imbuto nziza cyane zifasha umubiri wacu kurinda indwara, gutanga ingufu no gutuma umutima, ubwonko n’impyiko bikora neza. Uruhu rwazo (zest) narwo rufite intungamubiri nyinshi, bityo kurwinjiza mu ifunguro bifasha kongera intungamubiri z’umubiri. Ku bantu batagira ikibazo cyazo, ziba igice cyiza cy’indyo yuzuye kandi ifasha ubuzima.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles