spot_img

Nyuma yo gukozanyaho bikomeye na Trump, Elon Musk yashinze ishyaka. 

- Advertisement -

Elon Musk ubu abarwa nk’umukire wa mbere ku isi, ni nawe muntu muri Amerika burya utanga imfashanyo nyinshi ku banyapolitiki. Kuri uyu wa gatandatu uyu mugabo yatunguye benshi ubwo yavugaga ko agiye gushinga ishyaka rigomba guhangana n’asanzwe akomeye hano muri Amerika, ibi byatumye benshi bavuga ko uyu mugabo ashaka kwigarurira igihugu cyose kuko buri kintu kiriho yamaze kugishoramo amafaranga kandi menshi.

Kuri twitter yagize ati: “iyo bigeze ku gukenesha igihugu binyuze mu bintu by’umwanda no gupfusha ubusa, usanga twese tuzingiye mu gatebo kamwe nta bwinyagamburiro, ibi rero si demokarasi, uyu munsi ndabamenyesha ko hashinzwe ishya ‘America party’ akaba ari ishyaka rije kubasubiza ubwigenge bwanyu”

- Advertisement -

Uyu mukire wahoze ari inkoramutima ya perezida Donald Trump bamaze iminsi bakozanyaho ndetse bagasebanya ku karubanda, avuga ko nubwo ataratanga impapuro zisaba kwandikisha iri shyaka rishya ahamya ko umwaka utaha iri shyaka rizitabira amatora nk’andi mashyaka yose.

- Advertisement -

Mu mwaka ushize gusa, Elon Musk yatanze miliyoni 300 zamadolari ku mukandida Trump Donald wo mu ishyaka rya Repubulika ubwo bari mu matora ya perezida, icyakora uku gushinga ishyaka hari ababona ko bitazamworohera kubona abayoboke kuko abanyamerika bamaze imyaka irenga 100 bibona mu mashyaka abiri asa n’ayamize andi yose ariyo: Republican party ndetse na Democratic party. Ibi rero bavuga ko bizamugora ko azakura abayoboke muri aya mashyaka abiri y’ibishyitsi akabajyana mu ishyaka rye rishya.

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles