Impyiko ni ibice by’ingenzi cyane mu mubiri w’umuntu kuko zifasha gusukura amaraso, gusohora imyanda no kugenzura urugero rw’amazi n’imyunyu mu mubiri. Iyo impyiko zangiritse, bishobora guteza ibibazo bikomeye by’ubuzima, harimo no gukenera gufashwa n’imashini zo gusimbura imirimo yazo. Kugira ngo tubungabunge ubuzima bw’impyiko zacu, ni ngombwa kumenya no gukurikiza imyitwarire iboneye, cyane cyane mu mirire no mu buzima bwa buri munsi.
Mu rwego mpuzamahanga, indwara z’impyiko, ziragira ingaruka zikomeye. ku isi bantu barenga 800–850 miliyoni barwaye impyiko, ntabwo ari bake ku isi, bigaragaza ko abantu batatu ku icumi (10 %) bafite icyo kibazo. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yonyine, abantu 35.5 miliyoni (ni ukuvuga 14 % by’abakuru) bafite indwara y’impyiko. Ku byerekeye urupfu, imibare yerekana ko abantu hafi 1.4 miliyoni bapfa buri mwaka kubera indwara y’impyiko. Izi ni zimwe mu mpamvu ku isi bigaragaza ubushobozi buke bwo kuvura no gukumira iki kibazo. Iki kibazo gikomeje kuzamuka mu bice byinshi by’isi, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Muri iyi nkuru, tugiye kureba ibintu by’ingenzi wakora kugira ngo wirinde indwara y’impyiko.
1. Kunywa amazi ahagije buri munsi
Amazi afasha impyiko gukuramo imyanda neza. Kunywa byibura litiro 3 z’amazi buri munsi bifasha impyiko gukora neza no kwirinda amabuye mu mpyiko.
2. Kurya indyo yuzuye kandi iboneye
Irinde ibiribwa birimo ibinure byinshi, n’ibisembuye cyane. Kurya imboga, imbuto (nka oranges zifite citrate), ibinyampeke birimo fibre, bifasha impyiko gukomeza gukora neza.
3. Guhangana no kugabanya umunyu mu mafunguro
Umunyu mwinshi wica impyiko buhoro buhoro. Gabanya ibiryo byongera umunyu cyane (nk’amasosi, ibiryo byo mu nganda, imitobe yongera imyunyu), kandi wirinde kurya umunyu mubisi (udatetse).
4. Gukurikirana umuvuduko w’amaraso n’isukari
Umuvuduko w’amaraso ukabije n’igisukari (diabetes) biri mu bitera indwara y’impyiko. Jya wipimisha buri gihe, wifashishe muganga igihe bibaye ngombwa.
5. Kureka itabi n’inzoga
Itabi n’inzoga bibangamira imikorere y’impyiko, bikayitera gutakaza ubushobozi bwo gusukura amaraso. Kubyirinda birinda impyiko n’ubuzima bwawe muri rusange bikagira akamaro kanini.
6. Kwihutira kwivuza igihe ugaragaje ibimenyetso
Ibimenyetso nk’umunaniro ukabije, gucika intege, kubyimba amaguru cyangwa mu maso, guhinduka kw’inkari cyangwa ububabare munda ni bimwe mubimenyetso bigaragaza indwara y’impyiko. Jya wivuza hakiri kare.
Indwara z’impyiko ni ikibazo gikomeye cy’ubuzima ku isi, aho abantu barenga 850 miliyoni bayirwaye, kandi abarenga 1.4 miliyoni bapfa buri mwaka bazize iyo ndwara. Ibi byerekana ko impyiko ari ingingo y’ingenzi cyane mu mubiri w’umuntu, kuko zifasha gusukura amaraso, kugenzura amazi n’imyunyu, no gufasha imikorere myiza y’umubiri wose. Kwirinda izi ndwara ni ingenzi, binyuze mu kurya indyo yuzuye, kunywa amazi ahagije, kwirinda itabi n’inzoga, kwipimisha buri gihe no guhindura imibereho iganisha ku buzima bwiza.
Ariko kandi, hari abantu bashukishwa amafaranga bagatekereza kugurisha impyiko zabo. Iyi myumvire ni ikosa rikomeye kandi rishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga k’igihe kirekire. Kugurisha impyiko bishobora gutera ingaruka zirimo:
- Kubaho n’impyiko imwe idafite imbaraga zihagije
- Kugira ibyago byinshi byo kurwara impyiko isigaye
- Ibikomere byo ku mubiri no ku mutima
- Gukena nyuma yo kuyigurisha, kuko amafaranga aba arangiye vuba ariko ubuzima buba bwangiritse burundu
- Gukoreshwa nabi cyangwa kugwa mu bucuruzi butemewe n’amategeko
Inama: Aho gutekereza kugurisha impyiko, shaka uko wakwiteza imbere mu buryo burambye wihugure, ube mu matsinda y’ubwizigame, usabe ubufasha mu bigo bifasha urubyiruko cyangwa abakennye. Ubuzima bwawe ni ingenzi kurusha amafaranga y’ako kanya. Impyiko ntigira agaciro ku isoko, ifite agaciro gakomeye mu buzima bwawe. Irinde guhitamo icyaguteza umubabaro w’igihe kirekire.