spot_img

My Rules, My Life. Dore amategeko 24 azagufasha koroshya ubuzima

- Advertisement -

Mu buzima bwuzuyemo ibitekerezo byinshi, imihangayiko, n’abantu batandukanye bashaka kukuyobora uko babyumva, iki nicyo gihe ukeneye cyo guhagarara ugashyiraho amategeko yawe, akaguhesha amahoro, ubwigenge bwo gutekereza, no kumenya icyo ushaka koko.

“My Rules, My Life” si amagambo gusa, ni ubuzima bwo kwiyubaka, kwirinda ibintu bikuvuna umutwe, no gufata icyemezo cyo kubaho mu buryo bworoheje, bufite intego, kandi butuma wumva amahoro yo mu mutima.

- Advertisement -

Aya mategeko 24 ni inkingi z’ubuzima bworoshye, bwuzuye ubwenge n’imbaraga zo gutera imbere. Ntazatuma uhindura ubuzima bwawe, ariko ni ishingiro ryiza ryo gutangira urugendo rwo kwiyubaka.

Soma, utekereze, hanyuma uhitemo ayo ugiye gutangira gushyira mu bikorwa kuva uyu munsi.

- Advertisement -

Aya ni amategeko azagufasha koroshya ubuzima, akakurinda umunaniro, aguhesha amahoro n’imbaraga zo gutera imbere mu buzima.

1. Ntuzahore ushaka gushimisha buri muntu.

  • Kuko si bose bazakwishimira, kandi ntibikenewe.

2. Shyira umutekano wawe imbere.

  • Amahoro yawe ni wo mutungo wa mbere.

3. Ntukavuge byose utekereza.

  • Hari ibintu biba bigenewe gutekerezwa gusa, si byo kuvugwa.

4. Jya wumva kuruta kuvuga.

  • Kumva neza biruta kuvuga menshi.

5. Irinde ibintu byose bigutesha umutwe buri gihe.

  • Ni kimwe n’umwuka mubi, bigutwara imbaraga.

6. Kugenda gake ni byo byiza kuruta guhagarara burundu.

  • Genda buhoro buhoro, ariko ntukagume aho uri.

7. Ntukigereranye n’abandi.

  • Ubuzima si amarushanwa, ni urugendo rwawe bwite.

8. Shimira ibyo ufite mbere yo gushaka ibindi.

  • Umutima ushimira utuma ibindi biza.

9. Ntukemere ko abantu bakugiraho imbaraga ku mutima.

  •  Wowe ni wowe ugena uko wiyumva.

10. Fata umwanya wo kwitekerezaho buri munsi.

  • Ni cyo kiganza cy’imikurire yawe.

11. Ntugatakaze umwanya mu bitagufitiye umumaro.

  • Igihe cyawe ni nk’ifeza, ntukagipfushe ubusa.

12. Jya ubabarira, ariko wige.

  • Gutanga imbabazi si ubujiji, ni ubwenge.

13. Sohoka muri ‘comfort zone’ yawe.

  • Hindura ujye aho wisanga neza.

14. Wubahe buri wese, ariko ntiwumve ko bagomba kukwubahuka.

  • Icyubahiro ni impano, si uburenganzira.

15. Irinde amagambo y’abakugaya.

  • Benshi bavugira ku ishyari, si ukuri.

16. Shaka umwanya wo gusoma, gutekereza no kwiyungura ubwenge.

  • Ubugenge bushingira ku kumenya.

17. Gira akamenyero keza ka buri munsi.

  • Ubuzima ni ibyo ukora buri munsi, si ibyo wifuza gusa.

18. Irinde kugira byinshi uvuga ku by’ahazaza hawe.

  • Kora cyane, amagambo make.

19. Ntugatinye gutandukana n’abantu bakugiraho ingaruka mbi.

  • Inshuti mbi ni nk’ibuye ku gituza.

20. Wubahe igihe cy’abandi n’icyawe.

  • Igihe ni kimwe mu bitagaruka.

21. Ntukagume mu gahinda, jya ukura isomo mu byakubayeho.

  • Intambwe iryoha iyo uyigiye ku bibazo.

22. Saba ubufasha igihe ubukeneye.

  • Ntiwiyime amahirwe yo gusaba abandi ubufasha

23. Ntukirengagize ubuzima bw’umubiri wawe.

  • Umubiri wawe ni inzu ya roho yawe.

24. Shimira Imana buri munsi.

  • Gukomeza kubaho ni umugisha, si uburenganzira.

“My Rules, My Life” – Gushyiraho amategeko yawe ni byo bigutandukanya n’abo uhorana nabo.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles