spot_img

Mu Rwanda umuntu umwe muri batanu aba arwaye indwara zo mu mutwe

- Advertisement -

Mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri ku itariki ya 25 Kamena mu nama yagarukaga ku buzima bwo mu mutwe, Dr. Butera yavuze ko umuntu umwe muri batanu mu Rwanda yahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko iyi mibare ikomeje kwiyongera bitewe n’ingaruka z’ibihe bibi by’amateka n’ubuzima busanzwe bw’abaturage.

Muri icyo kiganiro, Dr. Butera yagarutse ku ntego zo kongera imbaraga mu buvuzi bwo mu mutwe, aho yavuze ko hashyizweho ingamba zikubiyemo gutanga imiti mishya nka ketamine mu guhangana n’ibibazo birimo agahinda gakabije (depression), ndetse n’izi serivisi ziyongereye kuva mu mavuriro y’ibanze kugeza ku bitaro byisumbuye.

- Advertisement -
INDWARA ZO MU MUTWE: IHURIZO RIKOMEYE KU ISI

Mu gihe isi itera imbere mu ikoranabuhanga, ubukungu, n’imibereho, ubuzima bwo mu mutwe buragenda buhinduka ikibazo gikomeye. Raporo zitandukanye, zirimo iz’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO), zigaragaza ko abantu barenga miliyari imwe ku isi bafite indwara zo mu mutwe zirimo agahinda gakabije (depression), ihungabana (PTSD), ubwoba bukabije (anxiety), ndetse n’ibitekerezo byo kwiyahura. Abahanga bavuga ko umuntu umwe kuri bane (1/4) azahura n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe mu buzima bwe bwose.

Depression ni yo ndwara iyoboye mu guteza ubumuga ku isi, ifata abarenga miliyoni 264, mu gihe anxiety igera ku bantu miliyoni 284. Mu myaka yashize, icyorezo cya COVID-19 cyatumye ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byiyongera ku rugero rugera kuri 25–28%, cyane cyane ku rubyiruko. Ibi byose birimo kubera impinduka z’isi n’imibereho y’abantu itameze neza.

- Advertisement -

Nubwo izi ndwara zibasira benshi, abantu benshi ntibabasha kubona ubuvuzi bukwiye. Mu bihugu bikize, abantu hagati ya 35% na 50% gusa ni bo babona ubuvuzi, naho mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, abarenga 75% ntibabuvuzwa. Isi ihomba miliyari z’amadolari buri mwaka ($1 trillion) bitewe n’ingaruka z’ibi bibazo ku musaruro w’akazi n’ubukungu bw’abantu.

Ibi bibazo byiyongera kandi bitewe n’uko ubuvuzi bwo mu mutwe butitabwaho uko bikwiye. Mu bihugu byinshi, amafaranga agenerwa ubuzima bwo mu mutwe ni make cyane, rimwe na rimwe ni munsi ya $2 ( Angana hafi 2600 y’amanyarwanda) ku mwaka ku muturage. Ibi bituma serivisi z’ubuvuzi bwo mu mutwe ziboneka gake cyangwa ntiziboneke na gato.

Kubera ibyo byose, dukeneye ingamba zihamye: gushora imari mu buvuzi bwo mu mutwe kuva mu rwego rw’ibanze, kurwanya ivangura n’icyasha bifatwa nk’akarande ku bafite ibibazo byo mu mutwe, guteza imbere ubufatanye hagati ya leta, imiryango n’abikorera, ndetse no gushyiraho uburyo burambye bwo gufasha ababikeneye.

Ubuzima bwo mu mutwe ni uburenganzira bwa muntu, kandi ni inshingano ya buri wese kubwita ho. Dufatanye kubaka isi irangwa n’amahoro, ituze, n’ubwumvikane, kuko amahoro y’isi atangirira mu mutima w’umuntu.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles