Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko icyiciro cya mbere cy’igerageza ryo gutanga indangamuntu nshya z’ikoranabuhanga kizatangira mu kwezi gutaha kwa Nyakanga. Iki kigo cyanagaragaje itandukaniro riri hagati y’indangamuntu nshya n’iriho ubu, kigaragaza ko iyo nshya izajya itangwa guhera umuntu akivuka.
Ubuyobozi bwa NIDA bwatangaje ko ibikorwa remezo bikenewe kugira ngo izi ndangamuntu nshya zitangwe bimaze kugerwaho ku kigero cya 90%, bikaba bitanga icyizere cy’uko igerageza rizatangira mu kwezi gutaha.
Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Josephine Mukesha, yasobanuye ko indangamuntu y’ikoranabuhanga izaba irimo amakuru y’umuntu bwite ndetse n’ibimenyetso by’imibiri (biometric).
Indangamuntu nshya y’ikoranabuhanga izaba iboneka mu buryo bukurikira: ikarita ifatika, kode y’imibare, Bitandukanye n’indangamuntu isanzwe itangirwa ku myaka 16, iyi nshya izatangirwa umuntu akivuka. Abemerewe guhabwa iyi ndangamuntu bongewemo harimo: Abana bavutse mu Rwanda, barimo n’abatoraguwe badafite ababyeyi, Abimukira n’abanyamahanga bari mu gihugu ku gihe gito, Abahawe ubuhungiro n’impunzi, Abaturage basanzwe bashaka irangamuntu ivuguruye.
Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Josephine Mukesha, yagaragaje itandukaniro rikomeye ati: “Kugeza ubu, twatangaga indangamuntu ku bafite imyaka 16 kuzamura, ariko iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga izatangirwa umuntu akivuka.”
Indangamuntu nshya ntizongera kugaragaza amakuru nk’igitsina, umwaka w’amavuko cyangwa ubwenegihugu. Ahubwo, izajya igira nimero yihariye itagaragaza amakuru y’uyifite. Uburyo bwo gucunga no kugenzura izi ndangamuntu bumaze kurangira hafi ya bwose, igerageza rikaba riri gukorwa n’ibikoresho biri gutegurwa. Igerageza rizatangira muri Nyakanga naho gutanga indangamuntu ku buryo busesuye bitangire muri Kanama uyu mwaka.