Liberia, ni kimwe mu bihugu byihariye muri Afurika, cyavutse ku mateka akomeye y’abaturage bayo bari barajyanywe mu bucakara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma bagahabwa amahirwe yo kugaruka ku mugabane wa Afurika nk’abantu bigenga.
Mu 1820, ishyirahamwe ry’Abanyamerika ryari rifite intego yo kwimurira muri Afurika bamwe mu bahoze ari abacakara, ryabafashije gushinga igihugu mu burengerazuba bwa Afurika, ari cyo Liberia. Muri 1847, Liberia yabaye igihugu cyigenga, ari na cyo cya mbere muri Afurika yageze kuri ubwo bwigenge.
Monrovia, umurwa mukuru wa Liberia, ryitiriwe izina rya James Monroe, akaba yari Perezida wa 5 wa Amerika, washyigikiye iyi gahunda. Igihugu cyubatse uburyo bw’imiyoborere bujyana n’ubwa Amerika, gifite amashami atatu y’ubutegetsi (Inteko Ishinga Amategeko, Ubucamanza, n’Ubutegetsi Bukuru), na Perezida utorwa n’abaturage.
Ibendera rya Liberia rijya gusa cyane n’irya Amerika rifite imirongo itukura n’iyera, hamwe n’inyenyeri imwe yera iri mu ibara ry’ubururu, ishushanya ubwigenge bw’Abanyafurika.
Liberia ikoresha Idorari rya Liberia n’iry’Amerika icyarimwe. Ibi bituma ubucuruzi n’ubuhahirane n’amahanga (by’umwihariko Amerika) bikorwa mu buryo bworoshye.
Kuva mu 1862, Liberia yagumye mu mubano ukomeye n’Amerika, ubucuti bwamaze imyaka irenga 160. Amerika yagize uruhare mu miyoborere, uburezi n’iterambere ry’igihugu kuva kera kugeza ubu.
Wari ubizi? Perezida wa mbere wa Liberia, Joseph Jenkins Roberts, yari Umunyamerika w’umwirabura wigeze kuba umucakara, nyuma aza kuba umuyobozi wa mbere w’igihugu kigenga muri Afurika.
Liberia ni igihugu gifite amateka akomeye agaragaza ubushake bwo kuba igihangange, kigakomera ku mateka yacyo n’umuco wa demokarasi n’ubwigenge.