spot_img

Leta ya Israel yeruye ivuga ko idakeneye abanya Palestine hafi yayo.

- Advertisement -

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, ku wa Kane tariki ya 11 Nzeri, yongeye gushimangira politiki ya Isiraheli yo kutemera ishingwa rya Leta ya Palesitina, abivugiye mu muhango wo gutangiza igikorwa cyo kongera imbago mu butaka bwa Cisjordanie (West Bank) butuweho ku ngufu. Uyu muhango wabereye i Maale Adumim, mu burasirazuba bwa Yeruzalemu.

Yagize ati: “Turasohoza isezerano ryacu ko nta Leta ya Palesitina izigera ibaho, aha hantu ni ahacu,”

- Advertisement -

“Turarinda umurage wacu, ubutaka bwacu n’umutekano wacu… Tugiye kongera abaturage b’uyu mujyi kuburyo bazikuba kabiri.”

Umushinga wo kwagura imbago wiswe ‘E1’

Mu kwezi kwa Kanama 2025, Israel yemeye umushinga munini wo kubaka ibyanya bishya muri Cisjordanie (West Bank) ituweho ku ngufu, igikorwa cyamaganywe cyane kuko cyitirirwa kuba gishyira mu kaga amahirwe y’uko hashyirwaho Leta ya Palesitina mu bihe bizaza.

- Advertisement -

Uwo mushinga wa E1, uri hagati ya Yeruzalemu na Maale Adumim, uteganya kubaka inzu zigera ku 3,400 ku buso bwa kilometero kare 12, ubutaka bumaze igihe kirekire bushakwa ko bwaba ku nyungu za Leta ya Palesitina. Uwo mushinga wari warahagaritswe imyaka myinshi kubera impungenge mpuzamahanga, wemerejwe burundu n’akanama gashinzwe igenamigambi ka Minisiteri y’Ingabo ya Isiraheli mu kwezi gushize.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles